inkuru nshya

U Bwongereza: Boris Johnson yasabye Guverinoma gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yasabye Guverinoma y’icyo gihugu gusubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko kuva yavanwaho, nta yindi yayisimbuye ishobora gukemura icyo kibazo.

Igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyatangiye ku butegetsi bwa Boris Johnson aho Guverinoma ye yagiranye ibiganiro n’u Rwanda, biza no kurangira impande zombi zigiranye amasezerano.

Gusa Guverinoma ya Sir Keir Starmer yahise isesa ayo masezerano, itangaza ko izashaka ikindi gisubizo ku kibazo cy’abimukira kiri mu bihangayikishije Abongereza magingo aya.

Sir Keir Starmer nta gisubizo gifatika yatanze kuko abimukira bakomeje kwinjira mu gihugu ku bwinshi, ibibagendaho nabyo bikomeza kwiyongera.

Nk’ubu mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga ibihumbi 30 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Boris Johnson yavuze ko “Guverinoma ikwiriye kwemera ko yananiwe, igasubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Icyo dufite ubu ni uko nta gisubizo gihari cyo kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Amakuru atugeraho, avuga ko yakomeje avuga ko bibabaje kuba ibindi bihugu biri kwigana iki gitekerezo cyazanywe n’u Bwongereza, ati “Dufite igisubizo, icyo ni icyo gufatanya n’u Rwanda, kandi birababaje kubona abandi bantu bari kwigana igitekerezo cyacu. Abanyamerika, Abataliyani.”

Uyu mugabo ashimangira ko mu gihe Guverinoma ya Sir Starmer yakomeza kugenda biguru ntege, “iki kibazo kitazigera kibonerwa igisubizo.”

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM