Amakuru

Rwanda: Perezida Kagame avuga ko abumva ko u Rwanda rutakwakira ibikorwa bikomeye basigaye inyuma

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abumva ko u Rwanda rudashobora kwakira ibikorwa bikomeye nka Shampiyona y’Isi y’Amagare, bafite imyumvire itariyo.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre.

Amakuru dukesha Igihe.com, avuga ko iyi nama iberamo amatora ya Perezida mushya wa UCI, yabereye i Kigali mu gihe uyu Mujyi uri kuberamo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu gihe cy’imyaka 104.

Mu ijambo ry’ikaze, Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’Inama yayo ya 194 bibere muri Afurika.

Yongeyeho ati “Ibihugu 132 biri imbere yanjye hano, byansabye kugushimira Perezida, hamwe n’u Rwanda, gutuma aya mateka agerwaho. Kubera iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare y’akataraboneka, ntituzibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyanyu cyiza. Kuba muri iki cyumba uyu munsi, biradutera imbaraga ndetse birongerera agaciro inama yacu.”

Perezida Paul Kagame na we yashimiye UCI na Perezida wayo, David Lappartient, bahisemo ko u Rwanda rwakira ibi bikorwa byombi bikomeye, aho biri mu byitabiriwe cyane mu mateka y’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi.

Ati “Isabukuru y’imyaka 125 kuva UCI ishinzwe ni ubudashyikirwa. Ikirenzeho ni uko ari ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri Afurika. Twishimiye ko ibihugu 108 biri kurushanwa, ari umubare munini ku rwego rw’Isi. Muri Afurika gusa, dufite ibihugu 36, akaba ari byo byinshi byitabiriye iri rushanwa byo kuri uyu Mugabane kuva ritangiye kuba.”

Yashimiye kandi abakinnyi n’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, avuga ko ubwitabire bwabo ari bwo butuma irushanwa rigira agaciro.

Ati “Turashimira abakinnyi n’abafana bavuye kure kugira ngo baze hano. Kuva ku bihugu bikomeye mu mukino w’amagare kugeza ku bito, kuba hano kwanyu ni byo bituma ibi bikorwa bigira igisobanuro gikomeye.”

“Ku bakinnyi, turabizi ko imisozi yacu isa n’igoye, ariko muyitwaramo neza kandi mufite imbaraga. Uko kwihangana kwanyu kugaragaza urugendo rw’u Rwanda rwatugejeje kuri ibi bihe by’amateka. Ni mwe twafatiyeho urugero kandi tuzaba duhari kuri buri ntambwe kugira ngo tubashyigikire.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igare risanzwe ari igikoresho cyifashishwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyafurika, ndetse u Rwanda rwashoye imari mu mukino w’amagare bigatanga umusaruro, aho kuri ubu isiganwa ribera mu gihugu rya “Tour du Rwanda” riri mu ayoboye muri Afurika.

Ati “Mu bice bitandukanye bya Afurika, amagare amaze igihe ari uburyo bwo gutwara ibintu no kwifashishwa mu buzima busanzwe. Mu Rwanda, natwe twashoye imari kugira ngo duteze imbere umukino w’amagare. Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa twakoranye ngo bigerweho. Izo mbaraga zatumye Tour du Rwanda iba rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika ndetse ishyira ibuye ry’ifatizo ku iterambere, mu rugendo ruganisha muri iki cyumweru.”

Yagarutse kandi kuri “Centre Satellite” ya UCI yafunguwe mu Rwanda muri Gashyantare, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri cya Afurika cyiyigize nyuma ya Afurika y’Epfo, ashimangira ko yatangiye gutanga umusaruro aho abakinnyi benshi bo kuri uyu Mugabane bayitorezamo bakagera ku rwego rwisumbuye.

Yonyeho ati “Tubona siporo nk’umusemburo wo gutera imbere n’amahirwe, ndetse kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’isi byongera iterambere mu buryo bwihuse ndetse bigakuba ikibivamo.”

Perezida Kagame yakomoje ku bumva ko ibihugu nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka.

Ati “Iyo Afurika cyangwa ikindi gihugu kitamenyerewe gitoranyijwe ngo cyakire igikorwa, byakiranwa gushidikanya ndetse kenshi bamwe bakifuza ko cyacyamburwa. Ku bumva ko kwakira ibikorwa byo kuri uru rwego bigomba kwiharirwa na bake, iyo myumvire ntikigezweho ndetse ntikwiye.”

Yongeye gushimira Perezida wa UCI, David Lappartient, washyize mu bikorwa amahame yo gukorera mu mucyo, avuga ko “yegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kugushimira, mu izina ry’u Rwanda, ku bunyangamugayo n’ubushake bwo guhagurukira gushyigikira ibiri mu murongo mwiza ndetse bikwiye. Inzego ziyobora siporo zifite inshingano zo gukingura amarembo, zigaha rugari abandi kandi ni byo tubona UCI iri gukora. Turabibashimira mwese.”

Umukuru w’Igihugu yibukije kandi ko gushora imari muri Afurika bisobanuye gushora muri kamwe mu duce dutera imbere byihuse ndetse dufite akamaro mu Isi haba mu gukora abakinnyi, kubaka inganda zikora ibintu bitandukanye, imyitozo, ubukerarugendo no kwakira ibikorwa

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM