Ibidukikije

Kamonyi: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe neza habungabungwa ibidukikije ni ingirakamaro

ETS KARINDA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri mu Karere ka Kamonyi, ikomeje gukataza mu ikoranabuhanga, kandi habungwabungwa ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa ETS KARINDA ikora ubucukucuzi bw ‘amabuye y’agaciro, Mukayiranga Rosine.

Agira ati’’ Mu Rwanda amabuye y’agaciro arahari mu duce twinshi twa Kamonyi, hari kampanyi nyinshi zicukura, umusaruro uraboneka neza, ubucukuzi bufitiye abantu benshi akamaro , ari abo duturanye n’abandi bava hirya no hino . Cyera twakoreshaga ibitiyo n’amapiki, mu buryo bwa gakondo, ubu noneho dukoresha imashini zigezweho mu buryo bw’ikorabuhanga.’’

Nk’uko Mukayiranga Rosine akomeza abitangaza, avuga ko iri koranabuhanga rimaze kutugeza kuri byinshi byiza. Akomeza ashishikariza urubyiruko rudafite akazi ko gahari ko badakwiriye gushyira amaboko mu mifuka cyangwa ngo basabirize. Dukora tubungabunga ibidukikije, dutera ibiti kugirango aho tumaze gukorera hasubirane.’’

Habumugisha Damien, ushinzwe abakozi no kubungabunga ibidukikije muri iyi kampani, avuga ko ibanga ryo gukora k’inyamyuga ari byiza. Agira ati’’ Kubungabunga ibidukikije bifite akamaro kanini cyane. Ubu turiho hari n’abazavuka, twangije ibidukikije abazavuka ntibabona umutungo kamere bazakoresha.’’

Ntakirutimana Josiane, umaze imyaka ibiri akorera iki kampani, avuga ko akazi akora ntacyo kamutwaye.

Agira ati’’ Ibyo nkeneye byose nk’amavuta yo kwisiga n’imyambaro ndabibona ntawe mbisabye , mfasha n’ababyeyi byose mbikesha aka kazi nkora.’’

Niyomugabo Francois, umaze imyaka umunani muri iyi kampani, yishimira ko yamaze kugera ku iterambere ryiza, nko kugura isambu, kubaka inzu no kuba yarabonye umugore.

Ets Karinda ni kampani icukura gasegereti na korota, iri mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, mu Akagari ka Gisheshe, ikoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ifite abakozi basaga 400 harimo bamwe bahoraho n’abandi banyakabyizi.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM