Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwiteza imbere rwitabira amashuri y’imyuga, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, hakomeje kugaragara umusaruro.
Ntaganzwa Jean Claude, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Lycee de la Sainte Trinite APED TSS giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ruhuha, mu Akagari ka Gatanga, atangaza ko abanyeshuri bo mu kigo ayobora bitwaye neza mu burezi bahawe.
Agira ati ‘’Abana batsinze neza nk’uko bisanzwe, dufite amashami atatu harimo aya tekiniki abiri na rimwe ry’ubucungamutungo. Mu ishami ry’ubwubatsi abanyeshuri bakoze ibizamini bari 38 bose baratsinze ku kigero cyiza cyane , uwa mbere yabonye 80,41% naho uwa nyuma agira 56,6%. Mu ishami ry’amashanyarazi hakoze abana 6 bose baratsinze, uwa mbere yagize 90,66%, uwa gatandatu agira 56,43 %. Mu icungamutungo hakoze abanyeshuri 30 batinze bose. Uwa mbere yagize 83,31% uwa 30 agira 50,34 %. Muri rusange twatsindishije 100%. Ibyo tubikesha ubufatanye n’ababyeyi babakundisha kwiga no kubaha ibikoresho hakiri kare, kujya inama n’abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo, na Leta idufasha iduha ibikoresho bituma abanyeshuri babona ibyo bigiraho, bagakora ibijyanye n’ubumenyi-ngiro (Pratique), bakiga bagatsinda neza.”
Niyonkuru Joseline, wiga mu mwaka wa gatandatu, ishami ry’amashanyarazi, avuga aho igitekerezo yagikuye cyo kwiga amashanyarazi, abisobanura atya’’ Aho igitekerezo cyavuye cyo kwiga amashanyarazi, nagitangiye ngeze mu wa gatatu (Tronc Commun). Natangiye kubyiga mfite intege nkeya ariko ubu nasanze ari byiza cyane kandi ndabishoboye. Ubu nta muntu n’umwe wabyize wicaye ari umushomeri bose bafite imirimo.’’
Ku kibazo cy’uko hari abakobwa bitinya ntibige amashanyarazi bakeka ko ari iby’abahungu gusa, Niyonkuru agira ati’’Nk’abakobwa bumva ko batakwiga TVT ni imyumvire ikiri hasi, niyo umubyeyi ataguteye imbaraga ntukwiye gucika intege. TVT ni nziza kandi irafasha. Umukobwa arabishoboye kimwe n’umuhungu. Imyuga yose isaba gutinyuka.’’
Shema David, wiga mu wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi, avuga aho igitekerezo cyavuye cyo kwiga, agira ati’’Guhitamo ubwubatsi nabonaga bizangirira akamaro cyane kurusha uko nakwiga ibindi byose. Abatarabyitabira ntibaramenya ibanga ririmo ryo kwiga imyuga kubera ko ntawize imyuga ubura akazi, kuko hano hanze akazi ni kenshi, ntabwo wakwicara ngo ube umushomeri, ikindi ni uko wakwihangira umurimo.’’
Ntaganzwa avuga ko n’ubwo abanyeshuri batsinda ku rwego rwiza ntihabura imbogamizi nubwo bwose zitabuza ko imyigire itera imbere. Havugwa nk’uko hari abanyeshuri boherezwa kwiga mu mashuri y’inyuga ntibabyitabire uko bikwiye bitewe n’uko batabikangurirwa neza, n’ababyeyi batabyumva neza bumva ko umwana yakwiga siyansi, indimi n’ibindi.
Hasabwa ko ubuyobozi bw’ibanze bwashyiramo imbaraga bukakangurira ababyeyi ibyiza byo kwiga amashuri y’imyuga, n’abarimu bagakora ibishoboka byose bakayibakundisha abanyeshuri.
Ikindi ni uko haboneka abantu babakira neza mu kubameneyereza umwuga ( stage-internship) .
Kayitesi Carine




