Mu rugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye, abari n’abategarugori b’Abanyarwandakazi bakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda. Uhereye mu nzego z’ubuyobozi, ubucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga, kugeza no mu nzego z’umutekano, umudamu w’Umunyarwandakazi agaragaza ko ashoboye gukora akazi kose, yaba ari ako mu biro cyangwa gasaba imbaraga n’ubuhanga bwihariye.
Mu rugero rugaragara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Kampire, umwe mu bagore bake mu Rwanda bafite ubumenyi bwo gukanika indege, ni ishusho nyayo y’umugore w’intwari utinyuka gukora ibyo benshi babonaga nk’ibidashoboka.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ACP Kampire ari mu kazi ke ka buri munsi, gusuzuma kajugujugu mbere y’uko ihaguruka.
Ni umurimo usaba ubuhanga, ubushishozi n’ubwitwararike buhanitse. Nyamara uyu mugore amaze imyaka 19 awukora neza kandi akabikora abikunze, byerekana ko ubushobozi atari igitsina, ahubwo ari ubushake n’ubwitange.
Yagize ati: “Nize Science mu mashuri yisumbuye, ndangije mbona amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’indege. Igihugu cyangiriye icyizere, nanjye sinayapfushije ubusa. Nahisemo gukoresha ayo mahirwe nkorera Polisi y’u Rwanda, nk’umupolisi n’umuhanga mu bijyanye n’indege.”
Kampire asobanura ko gukanika indege atari akazi gasaba gusa ubumenyi bw’ikoranabuhanga, ahubwo gasaba no gukunda umurimo, kugira ikinyabupfura n’ubunyangamugayo.
Ati: “Indege ni igikoresho gitwara ubuzima bw’abantu kandi gihenze cyane. Icyo ukora cyose ugitekerezaho inshuro zirenze ebyiri. Gukunda umurimo no kugira ikinyabupfura ni byo bituma utera imbere.”
Yongeraho ko kuba umugore bidakwiye gufatwa nk’impamvu yo kudashyirwa mu myanya isaba ubumenyi cyangwa imbaraga.
Ati: “Twakunze kubona abakobwa batinya imirimo y’ingufu cyangwa iby’ubukanishi, ariko ndifuza kubabwira ko byose bishoboka. Iyo ukunze ibyo ukora kandi ukagira discipline, nta cyagutangira.”
Kuva ACP Kampire n’abandi bagore batangiye kwinjira mu mirimo itamenyerewe nk’iy’abagabo, imyumvire y’urubyiruko rw’abakobwa yatangiye guhinduka.
Abakobwa bamwe baganiriye na umwezi.rw bagaragaje uko babona iyo mpinduka.
Josiane Uwase, umunyeshuri muri IPRC Kigali, yagize ati: “Kera bumvaga umwana w’umukobwa agomba gukora ibiro cyangwa guteka, ariko ubu kubona umuntu nka ACP Kampire akanika indege bitwereka ko n’akazi katoroshye gashoboka. Bituma natwe twiyumvamo ubushobozi.”
Diane Uwamahoro, ukora mu kigo cy’ikoranabuhanga, ati: “Ababyeyi bacu batinyaga ko umukobwa yakora imirimo y’ingufu, ariko ubu ibintu byarahindutse. Iyo mbona umugore nk’uriya mu mwambaro wa polisi, akanika kajugujugu, biranyongerera icyizere.”
Clarisse Ingabire, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, we yagize ati: “Ubu abakobwa benshi twatangiye gutekereza ku kazi mu buryo butandukanye. Umwuga si igitsina, ni ubushake n’ubumenyi. Kampire ni urugero rutwereka ko byose bishoboka.”
Sandrine Umutoni, ukora mu bijyanye n’ubwubatsi, ati: “Nari naratinye kwiga architecture kuko bavuga ko ari iy’abagabo. Ariko kubona abagore nka Kampire batinyuka imirimo ikomeye byanyeretse ko natwe dushoboye. Ni urugero rutwereka ko iterambere riharanirwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko ACP Kampire ari urugero rugaragara rw’uko umugore ashobora kugira uruhare rukomeye mu nzego zose z’igihugu.
Yagize ati: “Iyo umuntu yumvise ‘gukanika indege’, benshi bahita bibwira ko ari iby’abagabo gusa. Ariko kubona umuntu nk’ACP Kampire, umubyeyi, abikora neza kandi abikunze, ni ishema ry’igihugu. Ni icyitegererezo ku bakobwa bose ko bashoboye kandi ko nta mwuga udashoboka.”
ACP Kampire asaba abakobwa n’abagore b’Abanyarwandakazi gukomeza gutinyuka, bagaharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora, kandi ntibagendere ku myumvire ko hari imirimo igenewe abagabo gusa.
Ati: “Twatinyutse turi bake, ariko turasaba barumuna bacu gutinyuka bakadukurikira. Igihe cyose umuntu afite indangagaciro, discipline n’ubwitange, inzozi ze zirashoboka. Polisi y’u Rwanda itanga amahirwe ku bantu bose, icyo waba warize cyose.”
Mu kazi ke ka buri munsi, ACP Kampire akorana umurava n’ubwitange bukomeye, ashyira imbere indangagaciro z’umwuga n’ubunyangamugayo.
Ubumenyi bwe mu bijyanye n’indege bukomeje gufasha Polisi y’u Rwanda mu kongera umutekano no kunoza imikorere y’indege zayo.
Ni urugero rufatika rw’umugore w’Umunyarwandakazi wiyemeje kugaragaza ko ubumenyi, ubushake n’ubwitange ari byo bituma umuntu agera kure, atitaye ku gitsina cye.
Yanditswe na Kayitesi Carine





