Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025 ku nshuro ya 98 u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare , izakirwa n’Umujyi wa Kigali, ndetse yitezwemo abakinnyi baturutse mu bihugu bisaga 100.

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 23 ndetse bakomeje imyitozo mu gihe iminsi ine ngo isiganwa ritangire.

Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Bigango Valentin, yavuze ko imyiteguro muri rusange igeze kure ndetse Ikipe y’Igihugu yafashijwe muri byose yari ikeneye.

Ati: “Imyiteguro irakataje, abo dufatanyije gutegura turi gushyiraho utudumo twa nyuma ku bice bitandukanye bigize Shampiyona y’Isi, ku rugero rwa 96% turi ku rwego rwiza.

Imyiteguro twari twarateganyirije Ikipe y’Igihugu yarayikoze, ubona ko aho bigeze bari gutekereza irushanwa, biraganisha aho twifuza dufite icyizere ko iri rushanwa dushobora kuryitwaramo neza.”

Ibi kandi bishimangirwa n’umutoza w’ikipe w’Igihugu Sepoma Felix, wavuze ko imyiteguro imeze neza kuko twayikoreye ahantu hatandukanye harimo mu Bufuransa, i Musanze no mu Bugesera.

Ati: “Shampiyona twakoze, twabaga dufite abakinnyi babiri cyangwa batatu ndetse tuzikorera hanze. Twabaga dufite icyizere ko tugomba kuyisoza bikarangira tutayirangije. Ubu turi mu Rwanda imbere y’Abanyarwanda n’abafana bacu. Navuga ko nkurikije uko Shampiyona z’Isi ziba zimeze, ntabwo ziba zoroshye, kandi mu magare ntabwo habamo kuba uri iwanyu.”

Yakomeje ahanya ko kuri iyi nshuro hari icyizere ko Umunyarwanda yasoza isiganwa mu “Bagabo Bakuru” (Men Elites), bitandukanye n’imyaka banje.

Ati: “Icyo nakwizeza Abanyanrwanda ni uko abakinnyi dufite bitoje, morale ni yose, ubushobozi barabuhawe, Minisitiri na Federation yarabafashije ndetse ibikoresho dufite ni ibigezweho. Tuzakora ibishoboka byose kugirango uyu mwaka ube uw’amateka.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro ya Shampiyona

Ati: “Ubu dufite ibihugu 107 byohereje abakinnyi babyo hano, bagizwe n’abakinnyi 915. Ni ukuvuga ngo amarushanwa ataha nka Tour du Rwanda azazamuka cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ni ubwa mbere abazasiganwa mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe haba ku makipe no ku mukinnyi ku giti cye, bazahagurukira imbere mu nzu kuko bizabera muri BK Arena. Uburyo hatunganyijwe na byo ni tumwe mu dushya duteganyirijwe abazasiganwa.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali hashyizweho uburyo bwihariye bwo kwakira abashyitsi, bakamenya ko bageze ku mahoteli bazacumbikamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, avuga ko imyiteguro yo kwakira iryo rushanwa neza igeze kure, kuko hakozwe n’imyitozo ihagije izatuma umutekano ugenda neza.

Agira ati: “Reka mbabwire ko imyiteguro igeze kure, dore ko hari ahantu nko mu nzu nka Kigali Height hafashwe n’abanyamahanga bazahahagarara bakareba isiganwa.”

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM