Gen Maj Francis Takirwa, Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, agaragaza ko yishimiye uburyo ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda zifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mupaka.
Gen Maj Takirwa yagaragaje uku kunyurwa ubwo abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda n’abo muri Diviziyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda, basozaga inama y’iminsi itatu yigaga ku bufatanye hagati yabo n’abaturage batuye ku mipaka.
Iyi nama yabereye mu karere ka Mbarara na Kabale muri Uganda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Ukwakira 2025, nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’ingabo z’u Rwanda.
Yagize ati “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe, avuga ko Gen Maj Takirwa yashimiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni batumye ingabo z’ibihugu byombi zifatanya mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo ku mupaka, n’abagaba bakuru bagize uruhare mu gutegura iyi nama.
Ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka ushingira ahanini ku guhererekanya amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.
Kayitesi Carine
