Mu Karere ka Rubavu, imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi irakomeje, yubahiriza amahame ajyanye no kurengera ibidukikije mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza n’imidugudu irambye.
Gasaza Patrick, Injeniyeri ushinzwe iyubakwa ry’iri soko, avuga ko hubahirizwa ibisabwa byose bijyanye no gufata neza ibidukikije n’imicungire y’amazi.
Ati: “Amazi y’imvura twayageneye inzira agomba kunyuramo. Twifashishije iteganyagihe (Metheo) kugira ngo tumenye ingano y’imvura ishobora kugwa. Twasanze imvura nyinshi ishobora kugwa igera kuri metero kibe zirindwi, tuyikuba inshuro eshatu, twubaka ikigega gifite ubushobozi bwa metero kibe 20. Aya mazi tuyatunganya akava kuba imyanda akaba amazi meza, mu rwego rwo kwirinda isura mibi ku bidukikije.”
Yongeraho ko hateganyijwe gutera ibiti no gukora ubusitani, ndetse ko imyanda izajya isukurwa hifashishijwe imodoka zabugenewe, mu rwego rwo kubahiriza isuku n’ubuzima bwiza bw’abazakorera mu isoko.
Dukuze Richard, umwe mu bakurikirana imirimo yo kubaka iri soko, avuga ko imirimo igeze kure kandi ko iri soko rizuzura vuba.
Ati: “Iri soko rya Gisenyi niryuzura rizaba rifite agaciro ka miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6 Frw). Ibibazo by’amikoro byari byaratumye imirimo ihagarara byamaze gukemuka, kandi ubu turi hafi kurangiza neza.”
Ku ruhande rw’abakozi bakora muri uyu mushinga, Nyirahabimana Marie Louise wo mu Murenge wa Rugerero ashimangira ko bubaka barengera ibidukikije.
Ati: “Twubaka dutega inkingi zifasha guhangana n’umuyaga kugira ngo utazasenya. Turanashishikarizwa kwirinda imyanda n’imyubakire yangiza ibidukikije.”
Uyu mukozi anasaba abagore kudacika intege mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “Ndasaba abagore kutitinya no kudatekereza ko hari imirimo badashobora gukora. Ibyo si byo, dufite ubushobozi nk’ubw’abagabo.”
Amategeko agenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) agaragaza ko ari cyo gifite inshingano zo gukurikirana no kugenzura imicungire y’ibidukikije, kugira inama Leta ku bijyanye n’amategeko n’ingamba zerekeranye n’ibidukikije, ndetse no guhuza ibikorwa byose by’iterambere bigira aho bihurira n’ibidukikije.
REMA ikurikirana ko ibikorwa by’ubwubatsi nka Gisenyi Market bitabangamira ibidukikije kandi bikubahiriza politiki ya Leta yo kubaka imijyi irambye.
Isoko rya Gisenyi, rizaba rigeretse inshuro enye, rizakira abarenga 1,000 bazarikoreramo mu buryo bwisanzuye. Buri gice kizaba gifite ubuso bwa metero kare 2,500, hatabariwemo igorofa ryo hasi n’ahazashyirwa ibikoresho by’isuku n’icyumba cy’ihuriro ry’abacuruzi.
Nyuma y’imyaka irenga 13 iri soko rigeze ku rwego rwo kuzura, rikaba ryitezweho kuzamura ubucuruzi mu karere ka Rubavu, ryubakiwe mu buryo burengera ibidukikije kandi risubiza abaturage ibyifuzo by’isoko rigezweho.
Kayitesi Carine







