Amakuru

Kigali:STECOMA yahaye Seritifika abakozi b’indashyikirwa bakora umwuga w’ubwubatsi

Ibi ni bimwe bitangazwa na Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA), ubwo kuwa 10 Ukwakira 2025, hatanzwe seritifika (Certificat) ku bafundi 500.

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (

Agira ati: ‘’ Iyi gahunda tuvuyemo ni iyo guha icyangombwa abafundi batangiye ari abayedi nyuma, uko bakora bagira uburambe ku kazi. Ntabwo bagiraga ibyangombwa biranga akazi bakora, tumaze kubagirira isuzuma tuha 500 ibyangombwa. Iyi seritifika tubahaye ifite agaciro kanini, ku buryo natwe twabasha kubakorera ubuvugizi mu gihe ari ngombwa.”

Uwimana Eugene umwe mu bakozi bo mu kigo cya RTB

Uwimana Eugene umwe mu bakozi bo mu kigo cya RTB , avuga ko hatangwa icyemezo ku bakozi bafite ubumenyi mu byo bakora ari byiza .

Ati:’’ Ni ukwemera ubumenyi umuntu afite yigiye ku murimo, tumaze kumenya icyo aba bantu bazi, tuti twabafasha iki. Nibwo twatangiye kubaha icyangombwa cyabafasha kubona akazi aho baba bagiye hose kugasaba.Ubu twatangiye gutanga akazi ku bubatsi, abadozi, abatunganya imisatsi n’abandi…)

Umugwaneza Florance, umwe mu bahawe seritifika, ukomoka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rushashi, yishimira icyangombwa yawe .

Agira ati: “ Ikintu nkishimishisha kurusha ibindi, ubu nshimiye Imana kuko ngiye kuba umukozi wa Leta wemewe. Ubu rero ngiye kuba icyamamare mu batubura sima kinyamwuga. Uyu mwunga w’ubwubatsi ni umwuga nk’iyindi yose udateye isoni. Umaze kungeza ku mishanga itandukanye.”

Mugabo Jean de Dieu, nawe yishimira ko kuva yatangira akazi guhera mu wi1997 atari afite icyangombwa. Nawe ati” Ubu maze kugira aho ngeze kubera aka kazi nkora. Nkaba nshimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kiyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri gahunda nziza zitekerezwa ku iterambere ry’abanyarwanda”.

Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ashima uburyo abakozi bakora neza umurimo bagombwa guhabwa ibyangomba.

Agira ‘’ Muri imwe muri gahunda Leta yacu ifite ni uguha ubumenyi urubyiruko n’abandi bose kubona akazi ku isoko. N’abataragize amahirwe yo kwiga amashuri ahanitse ariko nabo bakabona ubumenyi ku kazi bakora aho bakorera. Iyo umukozi adafite seritifika y’ibyo yize kandi akora ntabwo aho yajya hose yabona akazi’’.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, aba bose batangaza ko kuba abakozi bakora nta cyangombwa bafite kibaranga atari byiza, kuko baba badafite agaciro bagombwa.

Kayitesi Carine

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM