Kuwa 10 Ukwakira 2025 mu nama rusange y’abatunganya ibikomoka ku mpu hizwe uburyo amashyirahamwe abiri yakwishyira hamwe , hakurikijwe amategeko kugirango uyu mwuga ube inkingi y’iterambere.
Muri iyo nama ntihabashijwe kugera ku ntego kuko hari ibindi bibanza gusabwa kugirango uyu mushinga unozwe.
Twahirwa Christian, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu ishami rishinzwe inganda no kwihangira imirimo (MINICOM), avuga ko kugira ngo amashyirahamwe yibumbire mu rimwe hari igibanza gukorwa.
Ati“Kugirango habeho ishyaramwe rusange (Association) hari bimwe bibanza kunvikanwaho. Si byiza kugira association zitandukanye kandi nyamara zikora ibintu bimwe. Ni uko rero tuzongera gutanga ubutumwa bwo kumenyekanisha aho tugeze.’’
Murwanashyaka Emmanuel, ufite kampani itunganya no kwigisha ibikomoka ku mpu iri i Kagugu, mu Karere ka Gasabo, avuga ko icyo yungukiye mu mahurwa bamazemo icyumweru habashijwe kugira umwanya wo kwungurara ibitekerezo.
Ati: “ Twabonye umwanya wo kuganira n’abandi twuga uburyo twakwishyira hamwe mu mwuga wacu ni ibintu byiza cyane. Hari utuntu tw’ibanga twari twarabuze.Inyungu nkuyemo ni uko natesheje imbere umuryango wanjye kubera aka kazi mfite. Twungukiyemo kugira ngo amashyirahamwe yishyire hamwe areme rimwe hari ibigomba gukorwa. Tuzongera duteranire mu yindi nama rusange. Iki ni bimwe dutahanye.’’
Iyi nama rusange yari ihuje ibigo bigeze kuri 230 higwa uburyo byakwirahamwe biterana imbaraga mu kazi bikora. Bishimira ko kwishyira hamwe ari ikintu cyiza ariyo mpamvu haterana inama nkiyo bungurana ibitekerezo byateza imbere abanyamuryango. 
Kayitesi Carine
.



