Ibi ni bimwe mubyagarutsweho n’abanyamakuru bo mu Rwanda mu kiganiro nyunguranabitekerezo cy’umunsi umwe cyateguye n’umuryango udaharanira inyungu uvuganira abatishoboye (OVPR/Observatory Vulnerable Peoples’ Rights) kuwa 11 Ukwakira 2025.
Bamwe mu batanze ikiganiro, harimo Nizeyimana Albert Bodouin , umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira amahoro (PAX PRESS)
Agira ati: “ Nkatwe abakora umwuga w’itangazamakuru dukwiye guhesha ishema umwuga wacu, dukora ibikwiriye kugirira akamaro igihugu cyacu n’abana bacyo. Abanyamakuru dukwiye kurwangwa n’ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu kazi kacu. Ibi bivuze ko mu nkuru dukora tugomba kugaragaza abayivugwamo aho kunyura hejuru twigendera. Tukamenya neza ko inkuru zacu zifite ireme kandi zifitiye abantu akamaro. Ni byiza ko twirinda amacakubiri nka bimwe mu bitangazamakuru byabaye mu Rwanda byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho’’
Ibi na none byagarutsweho na Muganwa Gonzague yerekana ko kuba umunyamwuga nyawe umunyamakuru agomba kubahiriza neza amahame n’amategeko agenga itangazamakuru.
Ati:’’ Mbere yo kuba umunyamakuru uba uri umuntu nk’abandi ufite aho ukomoka n’igihugu cyawe. Guhesha igihugu cyawe ishema ni inshingano ugomba guhorana no guharanira. Kutubahiriza amahame n’amategeko agenga umwuga ni ubugwari. Banyamakuru rero ntidukwiriye kuba bene abo.’’
Dr SAFARI Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda ( CLADHO/Collectif des Ligues et Associotions ded Droits de l’Homme), ibi nawe arabishimangira. Ubwo agira ati’’ Twe nka sosiyete sivile tugomba kurangwa n’inyungu n’icyo twagirira akamaro rubanda n’igihugu cyacu. Tugomba gukorana neza n’inzego za Leta n’itangazamakuru. Iryo niryo shema ryacu. Tugomba kurangwa n’ubupfura n’ubwo bwose hari ingorana duhura nazo mu kazi kacu, nyamara tugomba kuzirenga dugasimbuza icyiza ikibi.’’
NIZEYIMANA Louise, umunyamakuru witabiriye iyo nama avuga ko umwuga w’itangazamakuru ari mwiza, ko nubwo bwose hari ingorane abawukora bahura nazo, bitaba urwitwazo rwo gukora nabi. Ati: ‘’Ni ishema kuri twe ko kurangwa n’ibyiza tukarwanya ibibi’’
BIKOTWA Bruce, umwe mu bayobozi ba OVPR, atangaza ko inshingano bafite ari ugukorera ubuvugizi abatishoboye nta nyungu babasaba.
Umwezi rw