Amakuru

Rwand: Dr. Habineza na Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) yatoreye Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana kuba Abasenateri nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com.

Mu gihe Dr. Habineza na Nkubana bakwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Dr. Habineza ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuva ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Muri Kanama 2009, yinjiye muri politiki byeruye ubwo yashingaga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe yarangiye mu 2024.

Mu 2024, Dr. Habineza na bwo yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko na bwo ntiyatsinda. Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, yibandaga mu mirimo y’ishyaka DGPR kuko ni Perezida wayo.

Nkubana asanzwe ari Perezida w’ishyaka PSP yabaye kandi n’Umuvugizi w’Ihuriro muri manda y’amezi atandatu yatangiye muri Nzeri 2024 kugeza muri Werurwe 2025.

PSP ni ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere. Politiki yaryo ishingiye ku kwimakaza ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.

Yagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga burimo ’Sasa Neza Munyarwandakazi’ bugamije guca nyakatsi ku buriri na ’Agakono k’Umwana’ bugamije kwigisha Abanyarwanda uko bategurira abana indyo yuzuye.

Mu 2017 no mu 2024, PSP yihuje n’andi mashyaka, ashyigikira kandidatire ya Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM