Abagize gahunda ya Generation Gender Programme basoje urugendo rw’imyaka itanu bishimira intambwe bagezeho mu guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu guhuza urubyiruko, abagabo n’abagore mu bikorwa by’ubuvugizi n’impinduka mu muryango nyarwanda.
Ibirori byo gusoza iyi gahunda byabereye i Kigali byateguwe na RWAMREC ku bufatanye na Health Development Initiative (HDI) na AfriYAN Rwanda, bihuriza hamwe urubyiruko, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo gushimira ibyo bamaze kugeraho no kuganira ku cyerekezo cy’ahazaza.
Fidèle Rutayisire, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, yashimye intambwe imaze guterwa mu kwinjiza abagabo n’abahungu mu bikorwa by’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko urugendo rugomba gukomeza.
“Guhindura imyumvire ni urugendo rurerure rutarangirana n’umushinga umwe. Twageze kuri byinshi mu gukangurira abagabo n’abahungu kugira uruhare mu bikorwa by’uburinganire, ariko urugendo ruracyakomeza. Turasaba ubufatanye burambye kugira ngo ubuvugizi bukomeze ku nzego zose,”
yagize ati.
Rutayisire yagaragaje kandi ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu gusunikira imbere politiki z’uburinganire, zirimo gushyigikira congé y’ababyeyi b’abagabo (paternity leave) n’uburyo bushya bwo gushyira mu bikorwa ingamba z’uburinganire mu ngo no mu mirimo.
Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) wari umushyitsi mukuru, yavuze ko gahunda nka Generation Gender zigaragaza ko uburinganire ari inkingi y’amahoro n’iterambere rirambye.
Ati: “Iyi gahunda itwibutsa ko uburinganire ari ishingiro ry’amahoro n’iterambere. Iyo abagabo n’abagore bafatanyije, twubaka imiryango ifite umutekano n’igihugu gifite amahirwe angana ku bose.”
Yibukije ko Icyerekezo 2050 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) by’Isi, cyane cyane intego ya gatanu yerekeye uburinganire, bishingira ku bufatanye nk’ubwerekanywe muri Generation Gender Programme.
Shamsi Kazimbaya, uhagarariye Equimundo Center for Masculinities and Social Justice mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kuba urugero ku bindi bihugu mu guhindura imyumvire no gushyigikira uburinganire.
Ati: “Generation Gender si gahunda gusa, ni uruganda rw’impinduka ku rwego rw’Isi rwigisha uburyo bwo kurwanya imigenzo mibi no guteza imbere uburinganire. U Rwanda rwerekanye ko ubufatanye hagati ya Leta, urubyiruko, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa bushobora kuzana impinduka zifatika.”
Abitabiriye ibi birori bishimiye ko gahunda ya Generation Gender yatanze umwanya ku rubyiruko wo kugira uruhare mu bikorwa by’ubuvugizi, kongera ubumenyi ku mibereho y’abaturage no guteza imbere uburinganire mu miryango.
Bashimangiye ko nubwo gahunda irangiye ku mugaragaro, ibikorwa byayo bizakomeza binyuze mu yindi mishinga kugira ngo indangagaciro zayo zibe umusingi w’imibereho y’Abanyarwanda.
Iyi gahunda yerekanye ko guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa, kwinjiza abagabo n’abahungu mu bikorwa by’uburinganire, ndetse no kwigisha urubyiruko indangagaciro z’ineza n’ubutabera ari inzira y’ingenzi mu kubaka imiryango itekanye n’igihugu gifite ejo heza.









