Mu rugendo rwayo rwo kubungabunga ibidukikije mu mwaka wa 2025, Tanzaniya yerekanye ko gusana no gusigasira ubutaka n’ibidukikije bidashingiye gusa ku migambi minini, ahubwo bitangirira ku byemezo bya buri munsi bifatirwa mu midugudu, mu mirima no mu biganiro by’abaturage.
Mu bice bya Kilombero Valley, Mkomazi na Maasai Steppe, abaturage bagize uruhare rukomeye mu micungire myiza y’ubutaka n’amazi, mu buhinzi burambye no mu gusana ibyangijwe n’ikorwa ry’abantu. Izi mbaraga zishingiye ku baturage zagaragaye mu gusana imigezi ifasha kuhira imyaka no kurengera inyamaswa, mu micungire y’amashyamba icungwa n’abaturage, ndetse no mu kubungabunga inzira zihuza ibidukikije. Ibi byose byagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu kureba umwaka wa 2026, Tanzaniya yiyemeje kwagura ibikorwa byagaragaje umusaruro. Harimo kugerageza uburyo bushingiye ku baturage bwo guhemba ababungabunga ibidukikije (payment for ecosystem services), kwagura ubuhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo bugere ku bahinzi benshi, gushaka andi masoko y’amikoro yo kubungabunga ibidukikije hifashishijwe ubukerarugendo n’inguzanyo zishingiye ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere (carbon credits), ndetse no gushyigikira urubyiruko n’abagore nk’abayobozi b’imishinga yo kubungabunga ibidukikije.
Izi ngamba zigaragaza ukuri kumwe gukomeye: kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye bishingira ku baturage bahawe ubushobozi, imari n’uburenganzira bwo kwihitiramo ahazaza habo.
Soma inkuru irambuye igaragaza uko abaturage ba Tanzaniya bari guhindura imibereho n’ibidukikije binyuze mu kubungabunga gushingiye ku baturage
Kayitesi Carine



