AMAHANGA

Bubiligi: – Abanyamerika bimwe amakuru y’ahari amabuye y’agaciro muri Congo

U Bubiligi bwateye utwatsi ubusabe bwa sosiyete y’Abanyamerika izwi ku izina rya “ KoBold Metals” inyandiko za kera zirimo amakuru y’ahantu hari amabuye y’agaciro yihariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Bubiligi bwakolonije RDC kuva mu 1885 kugeza mu 1960. Muri icyo gihe, sosiyete z’Ababiligi zakusanyije amakuru y’ahantu henshi hari amabuye y’agaciro kugira ngo zijye ziyacukura, mu gihe cya nyuma y’ubukoloni zirayabika mu nzu ndangamurage.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe.com, avuga ko, nyuma yo kwemeranya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu myaka ibiri ishize Leta y’u Bubiligi yafashe umwanzuro wo gukusanyiriza aya makuru yose ku rubuga rw’ikoranabuhanga kugira ngo nibiba ngombwa, abashakashatsi, abikorera cyangwa abo muri Leta ya RDC, bajye bayifashisha.

Muri Nyakanga 2025, Benjamin Katabuka uhagarariye KoBold muri RDC na Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki gihugu, Kizito Pakabomba, bagiranye amasezerano yemerera itsinda ry’iyi sosiyete kujya i Bruxelles gusaba kopi z’izi nyandiko.

Muri Kanama 2025, Leta ya RDC na KoBold byagiranye andi masezerano yemerera iyi sosiyete gucukura amabuye y’agaciro yihariye mu birombe biri ku buso bwa kilometero kare 1600, arimo Lithium, Cobalt na Cuivre.

Hashingiwe kuri aya masezerano, KoBold yasabye Leta y’u Bubiligi ko yayemerera kugira uruhare mu bikorwa byo gushyira aya makuru ku rubuga rw’ikoranabuhanga, kugira ngo bizayifashe kumenya neza aho amabuye y’agaciro izacukura aherereye.

Ubuyobozi bw’inzu ndangamurage yo mu Bubiligi yahariwe ibikoresho n’inyandiko zerekeye kuri Afurika, ndetse n’abayobozi bo muri Leta barimo Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga na politiki ya siyansi, Vanessa Matz, bavuze ko sosiyete y’abikorera idashobora guhabwa aya makuru.

Umuyobozi w’iyi nzu iherereye mu gace ka Tervuren, Bart Ouvry, yagize ati “Ntidushobora guha sosiyete y’abikorera inyandiko zose za kera.”

Nk’uko dukomeza kubikesha Igihe. Com, Minisitiri Matz na we yasobanuye ko sosiyete y’abanyamahanga idashobora guhabwa uburenganzira bwihariye bwo kugera kuri izi nyandiko, kuko byaba binyuranyije n’amategeko y’u Bubiligi n’u Burayi.

KoBold ishaka kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyagiranye na Amerika. Amabuye yifuza yiganjemo ayifashishwa mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM