Mu Nama ya Komite Nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku Mutekano wa Sudani y’Epfo (C5) yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026., Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira urugendo rwa Sudani y’Epfo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’amakimbirane,
Amakuru dukesha ikinyamakuru Imvaho Nshya, avuga ko, U Rwanda rwasangije icyo gihugu ubunararibonye rwakuye mu bwiyunge no kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri iyo nama.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kandi ruzakomeza gushyigikira ingufu zishyirwa mu kubungabunga amahoro binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye kubasangiza ubunararibonye rwakuye mu rugendo rw’ubwiyunge no kwiyubaka nyuma y’amakimbirane, kandi ruzanakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hamwe n’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS)”
Yashimangiye ko AU na Komite yayo byiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano avuguruye yo kugera ku mahoro arambye muri Sudani y’Epfo yibasiwe n’intambara n’umutekano muke guhera mu kwezi k’Ukuboza 2013.
By’umwihariko Dr. Nsengiyumva yashimye ya Komite yo ku rwego rwa ba Minisitiri yasuye Juba muri Mutarama, umusaruro w’urwo ruzinduko ukaba ari ingenzi mu gukomeza gushyira mu bikorwa ayo masezerano avuguruye, no kwitegura amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Mu gihe Sudani y’Epfo irimo kwegera umusozo w’inzinacyuho, Dr. Nsengiyumva yavuze ko ari ingenzi cyane ku mugabane gukomeza gushyigikira imbaraga zishyirwa mu kubahiriza gahunda n’inzego zashyizweho na AU zirimo Komisiyo, Ibiro byihariye by’Uhagarariye Umuyobozi Mukuru ndetse na Komite Nshingwabikorwa.
Yashimiye kandi Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir ku bw’intambwe nziza imaze guterwa kuva ubwo haherukaga kuba indi nama, by’umwihariko mu bijyanye no gusigasira amaboro no kwihutisha inyiteguro y’amatora.
Yakomeje agira ati: “Ubushake bwa Politiki busigasiwe no kubaka icyizere mu mpamde zose, bizaba ingenzi cyane mu guhuza umusaruro wose w’ibyagezweho.”
Dr Nsengiyumva yasabye Komisiyo ya AU, Komite ya C5 ndetse n’ibihugu bya Afurika kongera kuvugurura ukwiyemeza kwabyo mu gushyigikira urugendo rwa Sudani y’Epfo rwo kubaka amahoro arambye.
Hagati aho mu Myanzuro y’Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, hagaragajwe impungenge zikomeye mu ntambara zikomeje kwiyongera muri Afurika, iterabwoba n’ubuhezanguni, impinduka za guverinoma zitemewe n’Itegeko Nshinga, n’ibibazo by’ubutabazi.
Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bongeye kwiyemeza kutarebera Guverinoma zijyaho zinyuranyije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga kandi biyemeza gucecekesha imbunda muri Afurika yose.
Inteko Rusange yemeje ko hakwiye kubaho ubutumwa bw’amahoro bwa AU buhoraho, buramba kandi buhabwa inkunga ikwiye, hanasinywa amasezerano yahati ya AU na za Komite z’Uturere agamije gukoresha Ingabo Nyafurika zihora ziteguye Gutabara aho Rukomeye
Kayitesi Carine
