Amakuru

Kabuye: Abaturage bahawe mituweli na matera bashimira FPR Inkotanyi ku ruhare rwayo mu mibereho myiza

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, habereye igikorwa cy’Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, cyaranzwe no kuremera abatishoboye binyuze mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) no kubaha matera yo kuryamaho, ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda zo guha abana indyo yuzuye harwanywa ingwingira, aho muri iyi nteko abana bahawe ifunguro rifite intungamubiri zose n’amata.

Abaturage bagaragaje ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza n’uruhare rw’uyu muryango mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Emmanuel Mazimpaka aha abana ibyo kurya

Emmanuel Mazimpaka, Chairman wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, yashimye ko iyi nteko rusange yateraniye muri aka kagari, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma imihigo no gufata ingamba nshya.

Yagize ati: “Kuba iyi namba y’inteko rusange y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi yateranye muri aka kagari ni ibyo gushima cyane, turashimira cyane abagize urugaga kuba baratekereje bati ‘ni ngombwa ko dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje’… harimo nko kurwanya imirire mibi, gukangurira abana gukunda ishuri n’izindi gahunda z’iterambere.”

Yakomeje agaragaza ko uru rugaga ari urubuga rwiza rwo kwicarana bagasuzuma ibyo bagezeho, bakanarebera hamwe uko bakomeza gushyira mu bikorwa imihigo iri imbere.

Mazimpaka yashimangiye ko umugore ari “umutima w’urugo”, bityo ko iyo abagore bihurije hamwe mu bikorwa by’iterambere, bigira ingaruka nziza ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Yagarutse kandi ku iterambere rigenda rigerwaho muri Jabana na Kabuye, nko kwegerezwa amazi meza, imihanda ya kaburimbo yubakwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego za Leta, imiturire myiza no kuzamura imibereho myiza. Gusa yibukije ko iterambere risaba guhozaho, asaba abaturage gukomeza kwitabira umurimo no kubana neza mu miryango, kuko iterambere rihera mu rugo.

Mukunde Jacqueline

Mukunde Jacqueline, Perezidante w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye, yavuze ko inteko rusange yahujwe no kuremera abatishoboye, cyane cyane ababyeyi badafite ubushobozi bwo kwishyurira mituweli.

Yagize ati: “Igikorwa cyabaye uyu munsi ni Inteko rusange ifuriramo abagore, twakoze igikorwa cyo kuremera umuntu utishoboye, turemera ababyeyi batari bafite Mituel de Sente… si ukuvuga ko bari barazibuze ahubwo ni uko bamwe badafite ubueyo, badafite abagabo, bibana.”

Yavuze ko iki gikorwa kitazagarukira mu kagari ka Kabuye gusa, ahubwo kizagezwa no mu midugudu no mu tundi tugari, aho abayobozi b’ibanze bazafatanya n’urugaga kugira ngo ubutumwa bugere kuri bose.

Mukunde yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kuba yarahaye ijambo abagore, abashishikariza kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere. Yagaragaje ko abagore barumva kandi bakitabira gahunda z’igihugu.

Yibanze kandi ku kurwanya imirire mibi, asaba ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo, kubategurira indyo yuzuye no kubatoza isuku.

Ati: “Ubutumwa dutanga ni uko ababyeyi bakomeza kwita ku bana babo ntihagire ujya mu mirire mibi… ubuzima ni isuku rero biradusaba ko natwe abayobozi twakomeza kubashishikariza kwita ku bana.”

Nyiranizeyimana Jeanne D’Arc, umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko bungutse ubumenyi ku gutegura indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.

Yagize ati: “Uyu munsi watubereye umunsi mwiza w’abagore… twishimiye ibyo twabonye… twigiyemo byinshi. Icyo dukuyemo cy’ingenzi ni uko tugiye kubwira ababyeyi twasize inyuma uko bategura indyo yuzuye, uko bagomba kurwanya imirire mibi kugira ngo tutazagira abana bagwingiye.”

Yongeyeho ko bagiye no gushishikariza ababyeyi gukora uturima tw’igikoni, kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa byuzuye intungamubiri bategurira abana babo.

Nyiransabimana Césarie, ashyikirizwa inkunga ya mitiweli

Mu bahawe inkunga harimo Nyiransabimana Césarie, wahawe ubwisungane mu kwivuza. Yagaragaje ko kubona mituweli byari byaramunaniye kubera ubushobozi buke, nyamara afite abana batatu.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi ku bwa FPR Inkotanyi njyewe nishimye kandi byandenze, kuko njye kubona mitiweli byari byarangoye… mfite ukuguru kurwaye kukuvuza byarananiye kubera kutagira mitiweli… ariko uyu munsi ndishimye pe, birandenze.”

Yavuze ko ubu afite icyizere cyo kwivuza no gukomeza kurera abana be neza, ndetse akabona amahirwe yo kwiteza imbere.

Nakabonye Olive

Nakabonye Olive, wahawe matela yo kuryamaho, na we yagaragaje ibyishimo byinshi.

Yagize ati: “Ndumva nishimye, meze neza kubera ko FPR Inkotanyi bampaye matela na mitiweli… kubona mitiweli cyangwa matela yo kuraraho mbega nabonaga ari ikibazo… ndishimye kubera ko mbonye matela yo kuryamaho.”

Yasobanuye ko yari asanzwe aryama ku gatela gato katamukwirwagaho neza, ariko ubu abonye uburyo bwo kuryama heza, bikazamura imibereho ye.

Iki gikorwa cyagaragaje ko uruhare rw’abagore mu iterambere atari amagambo gusa, ahubwo rugaragarira no mu bikorwa bifatika bifasha abatishoboye. Uretse inkunga ya mituweli na matera, abitabiriye bahawe ubumenyi ku mirire myiza, isuku n’uruhare rw’umuryango mu gukumira ubukene.

Abayobozi bagaragaje ko iterambere risaba ubufatanye bw’inzego zose; abagore, abagabo n’urubyiruko kandi ko guhozaho ari byo bizatuma intego zo kurwanya ubukene, imirire mibi no kuzamura imibereho myiza zigerwaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM