Amakuru

GS Cyahafi: Abanyeshuri biga ibyamahoteli bahura n’imbogamizi zo kutakirwa mu gihe cyo kwimenyereza umwuga.

Abanyeshuri biga mu kigo cya Groupe Scolaire Cyahafi (TSS) giherereye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bakomeje guhura n’imbogamizi zo kutakirwa mu mahoteri bajyamo kwimenyereza umwuga (stage), nubwo iyo gahunda yashyizweho mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ngiro.

Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo kubona amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo bigira mu ishuri, ibinyujije mu masezerano ibigo by’amashuri bigirana n’amahoteli. Gusa bamwe mu banyeshuri bavuga ko bahabwa akato bitewe n’uko bagaragara nk’abakiri bato ku gihagararo, nubwo imyaka yabo iba yujuje ibisabwa.

Umwe mu bakobwa wiga muri icyo kigo, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye itangazamakuru ati:

“Twageze kuri hoteli dufite ibyangombwa byose, ariko kubera ko dufite umusatsi mugufi no kuba tugufi ku gihagararo, batubona nk’abana bato. Banga kutwakira, dusubira ku ishuri tutakoze sitage.”

Undi munyeshuri w’umuhungu nawe yemeza ko bahura n’iyo mbogamizi, agira ati:

“Dufite imyaka 17 na 18, ariko hari abaduha akato bavuga ko tudashobora kwakira abakiriya bakuru. Nyamara dufite ubumenyi n’ubushobozi. Icyo dusaba ni uko twajya duherekezwa n’abarimu bakaduhuza n’abayobozi bakuru b’amahoteli mbere yo gutangira sitage.”

Umuyobozi wa GS Cyahafi, Nyiraneza Kaburame Françoise, yemera ko iki kibazo gihari, akavuga ko hari amahoteli adashyira mu gaciro mu gusuzuma imyaka y’abanyeshuri ahubwo agashingira ku gihagararo cyabo.

Ati: “Hari amahoteli atubwira ko abana bacu bakiri bato, nyamara baba bujuje ibisabwa. Rimwe na rimwe baba baraduhaye isezerano ryo kubakira, ariko bagezeyo bakabahindura imbogamizi. Kubona hoteli zo kwakira abanyeshuri biratugora kubera ko bamwe babafata nk’abana bato (mineur) kandi atari byo.”

Ku ruhande rw’inzego zishinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, Uwihanganye Emmanuel, ushinzwe iyi gahunda muri Rwanda TVET Board, avuga ko hakenewe kongera imbaraga mu gusobanurira abafatanyabikorwa bo mu bikorera akamaro ko kwakira abanyeshuri.

Ati: “Turashyira imbaraga mu gusobanurira abikorera ko umunyeshuri ugiye kwimenyereza atari umukozi ugiye gukora, ahubwo ari ku ishuri akimenyereza. Tugomba gukomeza kubumvisha imikorere y’iyi gahunda kugira ngo bajye bafata abo banyeshuri nk’abiga, si abakozi.”

Gahunda yo kwimenyereza umwuga yatangiriye mu bigo bitandatu byo mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma iza no gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali mu bigo bitatu birimo GS Camp Kigali, GS Cyahafi na Gacuriro TSS. Kuri ubu imaze kugera mu bigo 16 hirya no hino mu gihugu.

Nubwo iyi gahunda igamije guteza imbere ubumenyi ngiro no guhuza amashuri n’isoko ry’umurimo, haracyasabwa ubufatanye bukomeye hagati y’amashuri n’abikorera kugira ngo abanyeshuri bahabwe amahirwe angana yo kwimenyereza no kugaragaza ubushobozi bwabo.

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM