Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Pietro Parolin, ku wa 17 Gashyantare 2026, aho yavuze ko Kiliziya itabona impamvu yo kujyaho k’uru rwego.
Vatican yatangaje ko itazajya mu rwego rwiswe ‘Board of Peace’ rwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bitewe n’uko inshingano z’uru rwego zakabaye zihabwa Umuryango w’Abibumbye.
Cardinal Pietro Parolin agira ati “Vatikani ntabwo izajya muri Board of Peace bitewe n’imiterere yayo ihabanye cyane n’imiterere y’izindi nzego. Icyo dushishikariza ni uko ku rwego mpuzamahanga byose byagahariwe Loni isanzwe igenzura ibibazo nk’ibyo.”
Ibi bibaye nyuma y’uko u Butaliyani na bwo buherutse gutangaza ko uru rwego ruhabanye n’itegeko nshinga ry’iki gihugu bityo rutazajya muri uru rwego.
‘Board of Peace’ ni urwego Perezida Trump yatangiye kuvuga muri Nzeri 2025 agaragaza ko rugamije gushakira umuti ikibazo cy’Intambara yo muri Gaza ariko aza kurwagura agaragaza ko ruzanashaka ibisubizo andi makimbirane ku Isi.
Ni urwego rutavuzweho rumwe ahanini bitewe n’uko hari abavuga ko rwaba rugamije kwigizayo Umuryango w’Abibumbye.
Uko kutavugwaho rumwe kwatumye bimwe mu bihugu byatumiriwe kurwinjiramo bitajyamo nubwo hari ibindi byemeje ubusabe.
Iyi ‘Board of Peace’ yatangijwe muri Mutarama 2026 ariko yamaganywe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, wavuze ko inshingano zo kubungabunga amahoro ku Isi zigomba gukomeza kuba iza Loni.
Kugeza ubu, ibihugu 26 ni byo bivugwa ko byamaze kwinjira muri uru rwego mu bibarirwa muri 60 byatumiwe, mu gihe ibindi biri mu byasabwe kurujyamo byakomeje kugaragaza imbogamizi z’uko uru rwego rudaha agaciro ihame ry’uburenganzira bungana.
Nyampeta Abdou
