Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura imijyi yarwo mu rwego rwo guha abaturage amacumbi no guteza imbere ubucuruzi, ikibazo cy’akajagari n’imyubakire itujuje ibisabwa gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye, aho gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu, kikadindiza iterambere ry’imijyi, ndetse kikanahungabanya intego y’iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi iri kwaguka, hagaragara aho amazu yubakwa nta byangombwa, ahatemewe cyangwa adakurikije ibisabwa mu bwubatsi.
Hari n’aho bikorwa mu buryo bwihuse cyangwa mu ibanga, nyamara bikabera mu maso y’inzego z’ibanze.
Abaturage bavuga ko akenshi ibi biterwa n’ubukene n’ubucucike mu mijyi, bigatuma bamwe bashaka aho batura byihuse nubwo baba bazi ingaruka zabyo.
Nyagahigi Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko hari abemera kubaka akajagari kubera kubura ubundi buryo bwo kubona icumbi.
Agira ati: “Ingaruka zo kubaka akajagari ni uko ubyubaka bakabisenya, icyo gihe rero amafaranga uba washyizeho biba ari igihombo. Twamenye ko nubwo watanga ako kantu abo ku nzego zo hejuru baza bakayisenya. Ugize amahiwe y’uko batayisenya waratanze akantu bishobora kuzateza ingaruka ariko nyine icyo gihe nawe aba ari ukwirengera kugira ngo ubone aho uba. Iyo ugize amahirwe ukabona uragatanze ukabona aho uba niyo izo ngaruka zazaza nyuma, uba warabonye aho wikinga. Inzu ishobora kugwa byo, nyine iyo iguye uragenda none se wabigeza ute?”
Akomeza avuga ko akajagari kadashobora kubaho mu gihe ubuyobozi bwaburwanya by’ukuri, agaragaza ko hari aho abubaka babikora babifashijwemo n’inzego z’ibanze.
Ati: “Ibyo nyine bibaho ukayubaka kandi abayobozi bareba ntihagire ukubuza kubera ko mwamaze kubivuganaho. Nyine urayubaka, wagira ibyago abayobozi bo hejuru babimenya bakagusenyera, ariko iyo ugize imana inzu yawe iruzura ukiberamo. Ni akajagari ariko n’abayobozi babigiramo uruhare. Kugira ngo bikemuke ni uko n’abayobozi bo hasi babigiramo uruhare bakareka kubirebera.”
Manirakiza Alphonse nawe ashimangira ko hari aho kubaka bikorwa nta byangombwa mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze babizi.
Ati: “Kubaka nta byangombwa birakorwa kandi rimwe na rimwe ba gitifu baba babizi. Nyine iyo wabegereye mukagirana ibiganiro byiza, uraza ukubaka, ariko iyo hejuru babimenya urihombera kuko barabisenya kandi gitifu na mudugudu baba baramaze kurya ayabo.”
Yongeraho ko uretse gutakaza amafaranga yashyizwe mu bwubatsi, hari n’ingaruka zikomeye ku buzima.
Ati: “Uhomba amafaranga wakoresheje wubaka iyo bagusenyeye, kandi nawe urabyumva ko inzu wubatse umunsi umwe ishobora gusenyuka imvura iguye ikaba yanaguhitana. Ibihombo byo ni byinshi no mu minsi yashize hari abo zajyaga zigwira.”
Nyiramana Thérèse, utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avuga ko akajagari katagira ingaruka ku nyir’inyubako gusa, ahubwo kagira ingaruka ku baturage bose.
Ati: “Aya mazu hafi ya yose ubabajije wasanga barubatse batarasabye ibyangombwa. Ubu se ushatse kumbwira gute ko ubuyobozi butazi igihe bayubakiye?”
Akomeza agira ati: “Nyine mudugudu iyo aje ukamuha akantu, gitifu w’akagari nawe ukakamuha, mutekano yaza ukamugurira agacupa, barakureka ukubaka. Kuvuga ngo abayobozi bo hejuru baraje barabisenya ni ibyago mu bindi, kandi ntawupfusha uwo atabyaye.”
Yongeraho ko guhindura imyitwarire byakemura iki kibazo.
Ati: “Nibareka kurya amafaranga bagakurikiza amategeko nta kabuza natwe abaturage tuzayakurikiza.”
Abayobozi bashinjwa kubigiramo uruhare
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yemera ko mu nzego zo hasi bishoboka ko hari aho kubaka mu kajagari bikorwa abayobozi bahari babizi cyangwa bakabirebera. Icyakora ashimangira ko ibyo bidakuraho inshingano zo kubahiriza amategeko ku muturage uwo ariwe wese.
Ati: “Icyo nababwira ni uko ibijyanye n’umutekano w’ubuzima bw’abantu ari ikintu dushyira imbere hano mu Mujyi wa Kigali. Niyo yaba ari inzu igeretse kangahe ariko ikaba yishe amabwiriza ashobora kuba yabangamira umutekano w’abantu, ishobora gukurwaho.”
Akomeza agira ati: “Amafaranga ushyize mu kubaka ibintu bidakurikije amabwiriza ni nko kuyashora mu mushinga uri buhombe. Ntukwiye kwishinga abo bantu ngo wubake ibintu bitemewe kuko n’ubundi birangira igihombo ari icyawe.”
Avuga ko uruhushya rwo kubaka rutangirwa muri sisitemu yemewe kandi inyubako zose zigenzurwa, bityo abaturage badakwiye kwizera ababasezeranya kububakira nta byangombwa.
Amategekoarahari ariko ntiyubahirizwa
Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), Janvier Muhire, avuga ko ikibazo cy’akajagari kidaturuka ku kubura amategeko.
Ati: “Akajagari ni ukubaka ibitemewe, ukabyubaka ahatemewe udakurikije amategeko ahari. Inzu yose mu Rwanda igomba kubakwa ifite uruhushya, iyubatswe idafite uruhushya ni nk’aho itariho.”
Akomeza agira ati: “Iyo wubatse ibitemewe, biteza igihombo kuri wowe, umuryango n’igihugu. Ibyo wubatse wihishe bishobora no kugeza igihe bikaba byahitana ubuzima bw’umuntu.”
Avuga ko RHA yashyizeho ubugenzuzi buhoraho ku bufatanye n’uturere, ndetse ko kubona impushya zo kubaka byoroherejwe abaturage.
Inzobere zivuga ko iki kibazo gifite impamvu nyinshi
Eng. Uwimana Emmanuel, inzobere mu bijyanye n’imyubakire imaze imyaka igera kuri 20 muri uyu mwuga, avuga ko imyubakire itujuje ibisabwa idaterwa n’impamvu imwe gusa.
Ati: “Imyubakire itujuje ibyangombwa igirwamo uruhare n’inzego zitandukanye. Iyo umuntu abyutse akabona inzu yazamuwe igezeyo, haba hari uruhare rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ziba zarangaye.”
Akomeza asobanura ko gutanga amakuru ku gihe no gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi ari ingenzi kugira ngo ubugenzuzi bukorwe hakiri kare.
Ati: “Bituruka no kuri nyirinzu, kuko hari abaturage bumva ko icyo ashaka gukora aba agomba kugikora.”
Yongeraho ko hari abubaka bagamije kugurisha vuba batitaye ku buziranenge, bigatuma nyuma y’igihe gito inzu zitangira gusatura cyangwa kugwa, bikadindiza iterambere ry’imijyi.
Mu gushimangira uburemere bw’ikibazo cy’imyubakire itujuje ibisabwa mu mijyi, Umujyi wa Kigali watangaje ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2025, amazu asaga 1 425 yagaragajwe nk’ayubatswe mu buryo budakurikije amategeko mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Muri ayo ayo mazu yubatswe mu buryo butubahirije amatgeko, nibura 222 hakuweho (yasenywe) n’inzego z’umujyi kugira ngo harindwe umutekano w’abaturage n’isura y’imijyi iri kwaguka mu buryo bufite igenamigambi, mu gihe andi akomeje kugenzurwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha utudege duto tutagira abapilote na satellite kugira ngo haboneke amakuru y’aho yubakwa hakiri kare.
Ikindi raporo z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) zigaragaza ko mu gihugu hakeneye kubakwa amazu menshi ajyanye n’igihe, kugira ngo bihuze n’ubwiyongere bw’abaturage batuye mu mijyi, aho mu Mujyi wa Kigali hakenewe umubare munini w’amacumbi meza yemewe n’amategeko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imyubakire y’akajagari, itubahirije amategeko.
Yanditswe na Kayitesi Carine








