Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho 0,50%, kigera kuri 7,25%, mu cyemezo cyafashwe ku wa 18 Gashyantare 2026 n’Inama ya Komite ishinzwe politiki y’ifaranga, aho izi ngamba zigamije kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro no kugarura umuvuduko wabyo mu mbago ngenderwaho hagati ya 2% na 8% mu gihe kiringaniye.
Komite yateranye isuzuma uko ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’Isi buhagaze, inavugurura iteganyamibare ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Mu gihembwe cya kane cya 2025, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 7,4% rivuye kuri 7,2% mu gihembwe cyabanje. Muri Mutarama 2026, ryarazamutse rigera kuri 8,9%, rirenga igipimo cyari giteganyijwe.
Iri zamuka rishingiye ahanini ku biciro by’ingufu, birimo amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro by’amakara, ndetse n’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba byazamutse bitewe n’umusaruro muke watewe n’imihindagurikire y’ikirere. Impinduka ku biciro bya serivisi z’ubuvuzi n’iz’uburezi nazo zagize uruhare mu kongera izamuka ry’ibiciro.
BNR igaragaza ko nubwo mu gihe cya bugufi izamuka ry’ibiciro rishobora gukomeza kuba hejuru gato ya 8% mu gice cya mbere cya 2026, biteganyijwe ko bizagenda bikagaruka bisubire ku gipimo ntarengwa mu mpera z’umwaka wa 2026, hashingiwe ku cyizere cy’umusaruro mwiza w’ubuhinzi no kudahindagurika gukabije kw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Mu gufata icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga igamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kurinda ko ibiciro byakomeza kurenga ibipimo fatizo.
Iyi nyungu fatizo ni cyo gipimo gishingirwaho n’amabanki mu gushyiraho inyungu ku nguzanyo n’iz’amafaranga abitswa.
Nubwo hafashwe izi ngamba zo gukaza politiki y’ifaranga, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza, aho mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2025, ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7%, hejuru ya 7,2% bwari bwazamutseho mu 2024. Ibipimo byihuse byerekana ko no mu gihembwe cya kane cya 2025, ibikorwa by’ubukungu byakomeje kuzamuka ku kigero cyo hejuru.
Ku ruhande rw’ubucuruzi mpuzamahanga, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 14,1% mu 2025, bitewe n’izamuka ry’ubwinshi n’ibiciro bya kawa n’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibindi bicuruzwa nk’amavuta atunganyirizwa mu gihugu n’ifu y’ingano.
Ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 6,9%, ahanini bitewe n’ibiribwa by’ingenzi, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinjijwe mu gihugu.
Nubwo ibyoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero kiri hejuru, icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyariyongereye bitewe n’uko agaciro k’ibitumizwa mu mahanga gasanzwe kari hejuru.
Ifaranga ry’u Rwanda ryo ryagize umutuzo ugereranyije n’umwaka wabanje. Mu Ukuboza 2025, ryataye agaciro ku kigero cya 4,40% ugereranyije n’idolari ry’Amerika, ugereranyije na 9,42% byari byagaragaye mu Ukuboza 2024. Uyu mutuzo washyigikiwe n’iyongera ry’amadovize aturuka mu bukerarugendo no ku mafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ku bijyanye n’inyungu, inyungu amabanki y’ubucuruzi yigurizanyaho zakomeje kugenda zegera inyungu fatizo, mu gihe inyungu ku nguzanyo zagabanutseho gato zigera kuri 15,72% mu gihembwe cya kane cya 2025. Ibi byatewe ahanini n’igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kiringaniye.
Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yatangaje ko izakomeza gukurikiranira hafi uko ibiciro n’ubukungu bizitwara mu mezi ari imbere, kandi ko yiteguye gufata izindi ngamba igihe bibaye ngombwa, mu rwego rwo kurinda ihungabana ry’ibiciro no kubungabunga ituze ry’ubukungu bw’igihugu.
Carine Kayitesi


