POLITIKI

FLEX 2026: U Rwanda rwiyemeje gukomeza gushora imari mu burezi, rusaba abafatanyabikorwa guhuza inkunga n’ibikenew

Mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka ibisubizo birambye byazamura ireme ry’uburezi bw’ibanze, u Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza gushora imari ihagije muri uru rwego, runasaba abafatanyabikorwa mu iterambere guhuza inkunga batanga n’ibikenewe byihutirwa muri buri gihugu kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bufite ireme.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, kuri uyu wa Kane i Lilongwe muri Malawi, mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ya Africa Foundational Learning Exchange (FLEX) 2026, ihuriza hamwe Abaminisitiri b’Uburezi, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango mpuzamahanga n’inzobere mu burezi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku Isi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Nsengimana yavuze ko uburezi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi u Rwanda rwubakiyeho gahunda zarwo z’iterambere, ashimangira ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura ireme ry’uburezi no guha buri mwana amahirwe angana yo kwiga no kugera ku nzozi ze.

Yagize ati: “Uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura ireme ry’uburezi no guha buri mwana amahirwe yo kwiga no gutera imbere.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje kandi ko nubwo ibihugu byinshi bimaze gutera intambwe mu kongera abana bagera ku mashuri, hakiri urugendo rwo kwemeza ko bose bahabwa ubumenyi bw’ibanze bufite ireme. Yavuze ko ibi bisaba ubufatanye bwimbitse hagati ya za Guverinoma n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Yasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga guhuza inkunga n’imishinga batera inkunga n’ibyihutirwa mu rwego rw’uburezi muri buri gihugu, agaragaza ko ari imwe mu nzira yafasha kwihutisha impinduka zigaragara no gutuma inyungu z’uburezi zigera ku bana bose.

Inama ya FLEX 2026 yitabiriwe n’abayobozi n’inzobere mu burezi baturutse mu bihugu bitandukanye, yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuva ku byo twiyemeje kugera ku musaruro: Guteza imbere uburezi bw’ibanze ku rugero rugera kuri bose.”

Biteganyijwe ko imyanzuro n’ibitekerezo byatangiwe muri iyi nama bizafasha ibihugu bya Afurika gukomeza kunoza gahunda z’uburezi bw’ibanze, kongera amahirwe y’abana yo kubona ubumenyi bufite ireme no gushyiraho ingamba zafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye rishingiye ku burezi

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM