Amakuru

Nyarugenge:Ababyeyi bashimye uruhare rwa El-Shaddai School mu gutegura ejo hazaza h’abana babo

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026, abanyeshuri bo kigo cy’amashuri y’inshuke n’abanza El- Shaddai School, giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, basoje ibirori bya mashuri y’incuke na banza.

Nyiransabimana Zigama Charlotte, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishuri El- Shaddai School, avuga ko isozwa ry’amashuri ari umunsi mukuru wishimirwa. Agira ati” Twishimiye ko abana bacu basoje icyiciro by’inshuke, kuko baba barakoze cyane. Umwana aba yaraje ataramenya kuvuga neza ubu akaba azi kwisobanura neza. Naho abo mu cyiciro cy’amashuri abanza bamenye kuvugira mu ruhame mu ndimi zitandukanye. Abasoje amashuri abanza babona ibikenerwa bibaherekeza mu buzima bwabo bwose bibageza ku nzozi zabo. Ikindi ni uko baba bamaze ugusobanukirwa abo bazaba bo nk’aba Dogiteri n’abandi…”

Nyiransabimana akomeza avuga ko iki kigo gikora ibishoboka byose giha abanyeshuri impamba izabageza mu kindi cyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Mukiza Michel Ange Levis, usoje amashuri abanza yishimira uburyo yize akaba ashoje iki cyiro. Ati” Ndashimira Imana uko yaturinze muri iyi myaka tumaze twiga, nkaba nsoje umwaka wa gatandatu ngiye mu kindi cyiciro cyisumbuye. Nshimira kandi ababyeyi banjye, abarezi n’abayobozi ku nama nziza batugira kugirango dutsinde.”

Ineza Adia Antar, nawe usoje icyiciro cy’amashuri abanza yishimira intambwe ateye mu myigire ye. Ati” Nshimishijwe n’uburyo nize. Nizeje ababyeyi banjye ko nzazana amanota meza abashimishije. Ndashimira ababyeyi, ubuyobozi n’abarimu uburyo banyitayeho mu myigire yanjye. Mfite icyizere ko nzazana amanota meza.

Niyonshuti Olivier Shuabu, Perezida w’ababyeyi barerera muri iri shuri, avuga ko isozwa ry’ikiciro cy’amashuri ari urugendo umwana, umurezi n’umubyeyi baba bateye.

Ashimira ikigo El-Shaddai School, uburyo cyahaye uburezi bwireme abana babo. Agira ati” Turashimira iki kigo ko cyareze neza abana, gishyiraho umwete no kwigisha amasomo yose ateganijwe na gahunda za Leta.”

Ni ibirori byaranzwemo no guha impanuro abanyeshuri n’impamba y’uko bazitwara mu byiciro by’isumbuye. Bahawe n’ababyeyi babo impano zitandukanye.

El-Shaddai School , ifite ibyiciro by’incuke n’amashuri abanza. Ifite abanyeshuri magana ane (400),

 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM