Uncategorized

Rwanda: RNIT imaze gukusanya arenga miliyari 145 Frw

Ikigega RNIT  (Rwanda National Investiment Trust Ltd), cyatangijwe mu 2016 hagamijwe kwimakaza umuco wo kwizigamira no gushora imari mu Banyarwanda, kimaze kuba kimwe mu nkingi z’isoko ry’imari ry’u Rwanda nyuma yo gukusanya arenga miliyari 145 y’amafaranga y’u Rwanda  no kugera ku banyamigabane barenga ibihumbi 350 mu myaka 10 ishize.

Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ikigega RNIT Iterambere cyizihizaga imyaka 10  kimaze gikora, kinagaragaza gahunda nshya igamije kugeza serivisi z’ishoramari ku Banyarwanda benshi binyuze mu ikoranabuhanga.

Imibare yatangajwe igaragaza ko umutungo ucungwa n’iki kigega (Assets Under Management) ugeze kuri miliyari zisaga 86  y’amafaranga y’u Rwanda , uvuye munsi ya miliyari imwe mu mwaka wa mbere  gitangijwe.
Mu gihe cyose kimaze gikora, hamaze gufungurwa konti zirenga ibihumbi 90 zihagarariye abanyamigabane barenga ibihumbi 350, barimo abaturage ku giti cyabo, amakoperative, amashyirahamwe, abanyeshuri, urubyiruko, ibigo bito n’ibiciriritse n’ibindi.

Mu 2025 honyine hafunguwe konti nshya zisaga ibihumbi 40, ibintu RNIT ivuga ko bigaragaza ko Abanyarwanda bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira no gushora imari mu buryo bwa rusange.
Iki kigega cyanakomeje gutanga umusaruro ushimishije, aho impuzandengo y’inyungu ku mwaka irenga 11%, mu gihe agaciro k’umugabane kazamutse kava ku mafaranga 100 Frw mu 2016 kakagera hafi kuri 274 Frw mu 2026. Amafaranga yakusanyijwe mu 2025 yageze kuri miliyari 59 Frw, ari na yo rwego rwo hejuru rwigeze rugerwaho kuva iki kigega cyashingwa.

Gatera Jonathan , Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, , avuga  ko ibyo iki kigega kimaze kugeraho bishingiye ku cyizere cy’abashoramari. Agira  ati: “Ibyo RNIT Iterambere Fund yagezeho mu myaka 10 ishize ni umusaruro w’icyizere twagiriwe n’abashoramari. Twagaragaje ko kwizigamira buri gihe no gucunga neza ishoramari bishobora gufasha abaturage kubaka ejo hazaza heza no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”

Gatera Jonathan akomeza avuga ko   intego y’icyiciro gikurikiyeho ari ugutanga serivisi zigezweho zishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo n’Abanyarwanda benshi kurushaho babashe gushora imari bitabagoye.

Romeo Ngarambe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), avugako uru rwego ruzakomeza gushyiraho amategeko n’amabwiriza arinda abashoramari no guteza imbere isoko ry’imari.
Agira ati” Hazakomeza kongerwa ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage, cyane cyane abatangira gushora imari bwa mbere n’abafite ubushobozi buke, gusobanukirwa amahirwe ari mu ishoramari no kubyaza umusaruro amafaranga yabo.”

Mu myaka 10 iri imbere, RNIT Ltd iteganya kongera umubare w’abizigamira, kwagura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, gutanga ibicuruzwa bishya by’ishoramari no gukomeza guteza imbere ubumenyi bw’Abanyarwanda mu by’imari, mu rwego rwo kongera uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM