Kuwa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri ribanza rya Shalom Stars Academy riherereye mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, bari kumwe n’uhagarariye ababyeyi, bakoze urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi ku mateka n’imiyoborere y’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko, basuye Inteko Nshingamategeko ku Kimihurura, aho basobanuriwe imiterere, inshingano n’imikorere y’imitwe yombi igize Inteko Nshingamategeko, ari yo Umutwe w’Abadepite na Sena. Banasuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu, aho bahawe ibisobanuro ku mateka y’Urwanda n’urugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igiraneza Alia, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko uru rugendo rwamwongereye ubumenyi buzamufasha mu myigire ye.
Ati: “Ibyo nakuye mu Inteko Nshingamategeko n’ibyo badusobanuriye bizamfasha gukora neza ibizamini bya Leta kuko hari byinshi bajya batubaza mu masomo yacu kandi twabisobanukiwe neza.”
Naho Niyigaba Jonathan, nawe wiga mu mwaka wa gatandatu, yavuze ko yungutse byinshi ku mateka y’u Rwanda n’indangagaciro z’ubunyarwanda.
Ati: “Nungutsemo ko ndi Umunyarwanda kandi ko nshobora kugira uruhare mu gufasha abandi. Numvise ko ntazigera nibagirwa amateka yaranze igihugu cyacu.”
Twagirimana Jacques, uhagarariye ababyeyi, yashimye iki gikorwa avuga ko cyafashije abana kongera ubumenyi ku mateka y’igihugu ndetse n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi.
Ati: “Abana bungutse byinshi birenze ibyo basanzwe biga mu mashuri. Basobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo amategeko atorwa n’Inteko Nshingamategeko.”
Yakomeje asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya wo gusura ahantu h’amateka kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuyeho ku gihugu cyabo.
Umuyobozi wa Shalom Stars Academy.
Uwanyuze Francine, yavuze ko uru rugendoshuri rwagenze neza kandi rwafashije abanyeshuri kurushaho kugira icyizere n’icyerekezo cy’ejo hazaza.Ati: “Inteko Nshingamategeko ni imwe mu nzego nkuru z’igihugu. Uburyo abanyeshuri bakiriwe n’ibyo bahigiye bizabafasha gukunda igihugu, kubaha ubuyobozi no kurota kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.”
Nyirinkwaya Pascal, uhagarariye ishuri mu rwego rw’amategeko, yavuze ko uru rugendo rwari rugamije gufasha abana kwiga amateka mu buryo bufatika no kubakangurira gutekereza ku hazaza habo.Ati: “Ni urugendo twateguye kugira ngo abana bige amateka kandi bagure ubumenyi. Twabonye bishimiye ibyo babonye n’ibyo bumvise, kandi twizeye ko bizagira uruhare runini mu iterambere ryabo ndetse n’iry’ikigo muri rusange.”
Muri uru rugendoshuri kandi, abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku mateka n’imikorere y’inzego z’igihugu, bahabwa ibisobanuro birambuye .
Kayitesi Carine













