Amakuru

Ababyeyi bishimiye uburyo El-Shaddai School itegura abana kumenya icyo bazaba cyo

Kuri uyu wa 12 Kamena 2026,  El-Shaddai School  School riherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ryakoze igikorwa ngarukamwaka cya “Career Day”, kigamije gufasha abanyeshuri kumenya imyuga bifuza kuzakora no guteza imbere impano bafite.

Muri iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri, abanyeshuri bagaragaje impano n’ubushobozi bafite mu myuga itandukanye, babikorera imbere y’ababyeyi n’abatumirwa batandukanye, mu rwego rwo kubafasha kugira icyizere no gufunguka mu bitekerezo.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko “Career Day” ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha abanyeshuri gutangira gutekereza ku hazaza habo bakiri bato, bityo bakiga bafite intego n’icyerekezo.
Umuyobozi wa El-Shaddai School,

Madamu Nyiransabimana Zigama Charlotte, yavuze ko iki gikorwa gifasha abanyeshuri kumenya impano zabo no guhitamo imyuga bifuza kuzakora.
Yagize ati: “Dutegura iki gikorwa kugira ngo abanyeshuri bacu bamenye icyo bifuza kuzaba cyo.

Umwana ahitamo umwuga akunda, akawugaragaza imbere y’ababyeyi n’abarimu. Ibi bimufasha kwiga afite intego aho kwiga gusa atazi aho yifuza kugera.”
Yakomeje avuga ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi kuko bashyigikira abana babo mu byo bahisemo, bikabafasha gukura bafite icyizere cyo kuzagera ku nzozi zabo.
Abanyeshuri bagaragaje imyuga itandukanye bifuza kuzakora, harimo igisirikare, igipolisi, ubuganga, ubunyamakuru, gutwara indege, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, umupira w’amaguru ndetse n’umurimo w’ivugabutumwa.

Nakundwe Nadja Tania, umwe mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yifuza kuzaba umunyamakuru kugira ngo azajye ageza amakuru y’ukuri ku baturage.
Yagize ati: “Nkunda umwuga w’itangazamakuru kandi ndifuza kuzajya menyesha abantu amakuru y’ukuri. Ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza gukunda no guteza imbere ibyo bahisemo kuko bizabafasha kugera ku ntego zabo.”

Yongeyeho ko yiteguye neza gukora ibizamini bya Leta kandi afite icyizere cyo kuzitwara neza.
Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gifite uruhare runini mu gufasha abana kumenya no gukurikirana inzozi zabo.

Nizeyimana Gaspal, umwe mu babyeyi, yavuze ko bishimira uburyo ishuri rifasha abana gutekereza ku hazaza habo bakiri bato.Ati: “Iyo umwana amenye icyo azakora akiri muto bimufasha kugira icyerekezo.

Kuba aza kubigaragariza imbere y’ababyeyi bituma arushaho kubyiyumvamo no kubikunda.”

Undi mubyeyi, Saruwa Tutysenge, yavuze ko iki gikorwa gifasha ababyeyi kumenya impano z’abana babo kugira ngo babashe kuzishyigikira.
Ati: “Umwana wanjye ambwira ko yifuza kuzaba umuganga. Iki gikorwa kidufasha kumenya impano zabo no kubategura neza kugira ngo bazazibyaze umusaruro.”

Kuri ubu, El-Shaddai chool  ifite ibyiciro by’inshuke n’amashuri abanza, ikaba ifite abanyeshuri bagera kuri 400. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta bahagaze neza kandi bafite intego yo kuzatsinda ku kigero cya 100%.

 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM