Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bugaragaza ko nubwo u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu burezi, ubucucike mu mashuri bukomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira ireme ry’uburezi.
Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bwiswe Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS 2025) NESA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, bukaba bwarakozwe mu rwego rwo gusuzuma urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda no gufasha abafata ibyemezo gushyiraho ingamba zo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko abanyeshuri biga mu mashuri afite umubare muto w’abanyeshuri mu ishuri bakora neza kurusha abiga mu mashuri arimo ubucucike bukabije, ibintu NESA ivuga ko bisaba ingamba zihariye kugira ngo bikemuke.
Ubushakashatsi bwa LARS 2025 bwakorewe abanyeshuri 22,950 bo mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’igihugu, bukaba bwari bugamije gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza (P3 na P6), ndetse n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3).
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abanyeshuri bigira mu mashuri afite abanyeshuri batarenze 40 mu cyumba cy’ishuri bakora neza kurusha abiga mu mashuri afite abanyeshuri barenga 60 mu ishuri rimwe.
NESA ivuga ko ubucucike butuma abarimu bagorwa no gukurikirana buri munyeshuri ku giti cye, bikagabanya ubushobozi bwo gutahura no gukemura ibibazo by’imyigire hakiri kare.
Atangiza itangazwa ry’ubu bushakashatsi, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ireme ry’uburezi ari imwe mu nkingi zizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo cya 2050 no gushyira mu bikorwa Gahunda ya NST2.
Yagize ati: “Uburezi ni umusingi w’iterambere ry’igihugu. Nubwo twateye intambwe mu kongera umubare w’abana bitabira ishuri, ni ngombwa kureba niba koko bunguka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu buzima bwa buri munsi.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyavuye muri LARS 2025 bitanga ishusho nyayo y’aho urwego rw’uburezi rugeze, bikanafasha gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko ubucucike mu mashuri buri mu bibazo byagaragaye ko bigira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Hari ibyo twabona byakorwa by’ingenzi, birimo kugabanya umubare w’abanyeshuri baba bari mu cyumba cy’ishuri, kuko byagaragaye ko umubare w’abana bari mu ishuri ugira ingaruka ku myigire yabo no ku mitsindire yabo.”
Uretse ubucucike, ubushakashatsi bwanagaragaje ko ibindi bintu nk’ibikoresho byifashishwa mu myigire, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ikoranabuhanga, umutekano ndetse n’intera abana bagenda bajya ku ishuri byose bigira uruhare ku musaruro w’abanyeshuri.
LARS 2025 yanagaragaje ko abanyeshuri bafite uburyo bwo kubona ibitabo, internet n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myigire bakora neza kurusha ababibura, bigaragaza akamaro ko gushora imari mu bikorwa remezo by’uburezi.
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu burezi bagaragaza ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye imyigire, birimo kongera ibikoresho by’amashuri, guteza imbere umuco wo gusoma no kongerera abarimu ubushobozi kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi biteganyijwe gufasha Leta n’abafatanyabikorwa bayo gushyiraho ingamba zigamije kugabanya ubucucike mu mashuri no kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi, hagamijwe gutegura urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu iterambere ry’igihugu.



