Kuwa kane, tariki 11 Kamena 2026, abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri ribanza rizwi ku izina rya “Shalom Strars Academy” riherereye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu Intara y’Amajyepfo, bari kumwe n’uhagariye ababyeyi, bakoze urugendo nshuri mu Inteko Nshingamategeko ku Kimihurura.
Muri uru ruzinduko basobanuriwe imiterere,amategeko n’imikorere y’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi, ari wa Badepite n’uwa Sena.
Na none basuye Ingoro y’amateka yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu, basobanurirwa ibyayo.
Igiraneza Alia, wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko hari icyo yungukiye mu rugendoshuri. Ati” Ibyo nakuye mu Inteko Nshingamategeko, ibyo badusobanuriye bizamfasha gukora neza ikizamini cya Leta kuko akenshi nibyo batubaza. Hari ibyo bajya batubaza mu ma test badusobanuriye”
Niyigaba Jonathan, nawe wiga mu mwaka wa gatandatu, hari icyo yungutse. Ati” Nungutsemo ko nanjye ndi umunyarwanda kandi ko hari icyo nafasha abandi, muri njye numva ko ntazibagirwa amateka yaranze igihugu cyacu cy’u Rwanda.”
Twagirimana Jacques, umubyeyi uhagarariye abandi, avuga ko abana babo bungukiyemo byinshi muri urwo rugendonshuri, kandi bizabafasha mu masomo yabo. Ati” Icyo tubona abana bacu bungukiye muri uru rugendo, ni uko hari ubumenyi biyumguye bwiyongereye kubwo bari basanganywe. Nk’abana bato ntibari basanzwe bazi amateka kuri jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko amategeko atorwa mu Inteko Nshingamategeko imitwe yombi.”
Twagirimana akomeza avuga ko n’ababyeyi hari bungukiyemo. Ati”Isomo ni uko tuzajya dutembereza abana bacu, bagasura ibice bifite amateka y’igihugu cyacu cyane cyane ko bihari. Ndashishikariza ababyeyi guha umwanya abana bagasura ibimenyetso by’amateka”
Uwanyuze Francine, umuyobozi wa “Shalom Stars Academy” yishimira uru rugendo rwagenze neza ko kandi rwongereye icyizere abanyeshuri, ati”Inteko Nshingamategeko ni rumwe mu nzego nkuru z’igihugu cyacu, twizeye ko uburyo abanyeshuri bakiriwe bizabongerera icyizere mu myigire yabo no gukunda ubuyobozi, no kumva ko bagomba kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.”
Nyirinkwaya Pascal, Umuyobozi uhagarariye “Shalom Stars Academy” mu rwego rw’amategeko, avuga ko urugendoshuri rwateguwe hagamijwe kugirango abana bige amateka. Agira ati” Ni urugendo twateguye kugirango abana bige amateka, bakanguke mu bwonko. Ni urugendo mu by’ukuri ruzafasha ikigo mu myaka iri imbere, kubera ko ubu hari amateka yashyizwe ku kigo, agiye kugaragaza abo turi bo. Twabonye uburyo abana bari bishimiye kumva no gusonukirwa. Inzozi zabo bazikabije. Ni urugendo tuzasanga ejo rwarabaye ingirakamaro”
Muri uru rugendoshuri, abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bahabwa ibisobanuro.
Kayitesi Carine











