Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2026, abaturage b’Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bif natanyije n’inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango watangijwe no gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho abitabiriye basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira igihugu cyanyuzemo kugira ngo cyongere kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.
Nyuma yaho, hashyizwe indabo no ku nzibutso zitandukanye zirimo urwibutso rwo ku Ishuri ry’Intwari riherereye i Nyamirambo, urwa Nyakabanda ndetse na Saint André, mu rwego rwo kuzirikana no kunamira inzirakarengane ziciwe muri ibyo bice.
Mu buhamya bwe, Umutoni Odette warokokeye Jenoside mu gace ka Nyamirambo, yavuze ko nubwo imyaka ishize ari myinshi, ibikomere Jenoside yasize bikiriho ku barokotse benshi.
Yagize ati: “Ubu nsigaye ndi umwe gusa mu muryango. Turashimira cyane Ingabo za FPR Inkotanyi zaturokoye zikadukura mu rupfu, ubu tukaba twarongeye kubaho. Turashimira kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihora ituba hafi mu mibereho no mu rugendo rwo kwiyubaka.”
Yakomeje avuga ko hari ibibazo bikomeje kubabaza abarokotse Jenoside, birimo kuba hari abagizwe impfubyi, incike n’abapfakazi, ndetse n’uko hari imiryango itarabasha kubona imibiri y’abayo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Ikidushengura kurushaho ni uko hari abacu tutarabona ngo tubashyingure mu cyubahiro kibakwiye.”
Hagumimana Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye uruhare rw’inzego zitandukanye n’abaturage mu kubungabunga amateka no gufasha abarokotse Jenoside.
Yagize ati: “Turashimira ubufatanye bw’inzego zose mu gukomeza ubukangurambaga bwo gusigasira amateka kugira ngo Jenoside itazasibangana mu mitima y’abanyarwanda. Twihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tubasaba gukomeza kwihangana no gukomera.”
Yanashimiye abaturage bakomeje ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, aho bagaragarizwa urukundo, ubufasha n’ubufatanye bibafasha guhangana n’ingaruka Jenoside yasize.
Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu, Kagoyire Christine, yibukije ko kwibuka atari ukunamira abazize Jenoside gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kurinda amateka no kurwanya abayagoreka.
Yagize ati: “Kwibuka ni ugusigasira amateka no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turunamira abazize Jenoside tubaha icyubahiro bakwiye kandi duharanira ko amateka nk’aya mabi atazongera kuba ukundi mu Rwanda. Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda.”
Abitabiriye uyu muhango basoje biyemeza gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri.
Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage ba Rwezamenyo bavuga ko gukomeza gusigasira amateka no kuyigisha urubyiruko ari imwe mu nzira zikomeye zo kurinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi
Kayitesi Carine












