Abanyarwanda bifuza gutunga telefone zigezweho za Samsung ariko bakazitinya kubera igiciro, bagiye kujya bazibona mu buryo buboroheye bwo kuzishyura mu byiciro nyuma y’uko Airtel Rwanda na Watu Rwanda bitangije ubufatanye bugamije korohereza abakiriya kugera ku ikoranabuhanga.
Ni ubufatanye bwatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bushingiye kuri digitale, aho umukiliya wa Airtel Rwanda azajya ashobora kubona telefone ya Samsung yifuza atabanje kwishyura amafaranga yose icyarimwe.
Umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe Itumanaho n’oKwamamaza (Brand Communication) yavuze ko ubu bufatanye bugamije korohereza abakiriya kubona telefone bifuza mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’ubushobozi bwabo.
Yagize ati: “umukiriya asabwa gusa gusura ishami rya Airtel cyangwa aho telefone zigurishwa, agahitamo iyo ashaka, akerekwa uburyo bwo kuyishyura mu byiciro kandi akabona serivisi mu buryo bworoshye.”
Yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha Abanyarwanda benshi kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga binyuze mu gukoresha smartphone.
Ati: “iterambere igihugu kigezeho risaba ko abantu benshi batangira gukoresha smartphone. Twabonye abakiriya benshi babyifuza ariko bakagira ikibazo cy’igiciro, ari na yo mpamvu twazanye ubu buryo bwo kubafasha.”
Airtel Rwanda yatangaje ko nubwo iyi gahunda itaramara igihe kinini itangiye, imaze gutanga umusaruro ushimishije.
Akomeza avuga ko mu mezi abiri gusa iyi gahunda imaze gukora, hamaze kugurishwa telefone zisaga ibihumbi bibiri.
Ati: “tumaze kugurisha telefone zirenga ibihumbi bibiri mu mezi abiri gusa. Uko abantu bagenda basobanukirwa iyi gahunda, ni ko umubare w’abayitabira ugenda wiyongera.”
Yasobanuye ko uruhare rwa Airtel muri iyi gahunda ari uguhuza abakiriya na serivisi yo gutera inkunga kugura telefone, mu gihe Watu yo ikurikirana uburyo bwo kwishyura no gucunga gahunda y’inguzanyo.
Abakiriya bazajya bishyura amafaranga y’ibice by’ayo telefone bakoresheje Airtel Money, uburyo Airtel ivuga ko bworohereza abakoresha serivisi zayo.
Yongeyeho ko ubu Airtel Money itanga uburyo bworoshye bwo kohereza amafaranga, bikanafasha abafashe telefone ku nguzanyo kubasha kuyishyura bitabagoye.
Ku bijyanye n’impamvu smartphone zikiri nke mu baturage bamwe, yavuze ko ahanini biterwa n’igiciro cyazo kiba cyarazamutse bitewe n’inzira ndende zinyuramo mbere yo kugera ku muguzi wa nyuma.
Ati: “iyo telefone inyuze mu bantu benshi mbere yo kugera ku mukiriya, igiciro kirazamuka. Ubu bufatanye butuma telefone zigera ku bakiriya ku giciro cyoroshye kurushaho.”
Emile Kibumba Umuyobozi wa Watu Rwanda yavuze ko iki kigo gisanzwe gifasha abantu kubona ibikoresho bitandukanye bakoresheje uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro, ashimangira ko ubu bufatanye buzafasha abaturage benshi kugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga bakeneye.
Ati: “Twishimiye gukorana na Airtel Rwanda muri iyi gahunda. Turizera ko izafasha abantu benshi kubona telefone zifite ubushobozi bwo gukoresha internet n’izindi serivisi za digitale, bikabafasha mu bucuruzi, mu burezi ndetse no mu itumanaho.”
Bamwe mu bakiriya baganiriye n’itangazamakuru bashatse ku vuga amazina bavuga ko iyi gahunda ije ikenewe cyane kuko hari benshi bifuza telefone zigezweho ariko bakabura ubushobozi bwo kwishyurura rimwe.
Umwe muri bo yagize ati: “Hari igihe umuntu aba akeneye telefone nziza kugira ngo akore cyangwa yige, ariko amafaranga akabura. Kuba twemerewe kuyishyura mu byiciro ni amahirwe akomeye.”
Ubu bufatanye bwa Airtel Rwanda na Watu Rwanda butangijwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho abaturage bashishikarizwa gukoresha serivisi zitangwa hifashishijwe internet n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho
Kayitesi Carine




