Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primary Leaving Examinations – PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali basabye abanyeshuri kubikora nta bwoba, bavuga ko icyo basabwa ari ukugaragaza ubumenyi bamaze igihe biga, mu gihe Umujyi wa Kigali wizeye ko uyu mwaka uzatanga umusaruro uruta uw’umwaka ushize nyuma yo kwikosora.
Ibizamini byatangiye ku wa 7 Nyakanga 2026, bikaba byitabiriwe n’abanyeshuri 277,452 bo hirya no hino mu gihugu, bakorera mu ite y’ibizamini 1,182. Mu bakora ibi bizamini harimo n’abanyeshuri 928 bafite ubumuga, bateguriwe uburyo bwihariye bwo gukora ibizamini hakurikijwe ibyo bakeneye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, atangije ibizamini ku mugaragaro kuri site ya GS Karembure, yavuze ko ibizamini atari ikintu gikwiye gutera ubwoba abanyeshuri, ahubwo ari uburyo bwo kwerekana ibyo bize.
Yagize ati: “Ku banyeshuri icya mbere ni ukugaragaza ibyo bize. Isuzuma riberaho kugira ngo turebe niba ibyo umwana agomba kuba azi kuri iki cyiciro abizi. Cyane cyane abarangiza umwaka wa gatandatu kuko baba bitegura kujya mu kindi cyiciro. Nta kindi tubasaba, ni ukutugaragariza ko mwize kandi mwize neza. Mubitsinde nta bwoba.”
Yakomeje asaba ababyeyi kudahindura ubuzima bw’abana kubera ibizamini, ahubwo bakabafasha gukomeza kuruhuka no kubona ibyangombwa byose bakeneye.
Ati: “Kuba bagiye gukora ibizamini ntibivuze ko ubuzima buhagaze. Bareke n’ibindi basanzwe bakora babikore, ariko kuruhuka ni ingenzi kugira ngo bagaruke ku ishuri bameze neza. Ikindi kandi, ibyo basabwa byose abe ari byo bahawe, ntihagire umwana ubura ibyangombwa by’ingenzi yagombye guhabwa n’umubyeyi.”
Yanashimangiye ko abarimu n’abagenzuzi bagomba kuba hafi y’abana bose, by’umwihariko abafite ubumuga.
Ati: “Nta mwana n’umwe uhezwa mu burezi bwacu. Abo bana na bo bagomba gufashwa, hari gahunda yo kubafasha, ariko n’abarezi turabasaba gukomeza gushyiraho akabo kugira ngo bose bakore ibizamini mu buryo buboroheye.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Urujeni Martine, yavuze ko bafite icyizere ko uyu mwaka abanyeshuri bazitwara neza kuko habaye isesengura ryimbitse ry’ibyatumye umusaruro utaba mwiza mu mwaka ushize.
Yagize ati: “Abana bari gukora ibizamini tubifurije amahirwe masa. Bagize igihe cyo kwiga no gutegurwa, turizera ko bazabikora neza. Umwaka ushize ntabwo twari twatsindishije neza, ariko twagize igihe cyo kwisuzuma no kureba aho intege nke zari ziri.”
Yasobanuye ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakoranye n’ibigo by’amashuri, abayobozi babyo, abarimu, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri hagamijwe gukosora ibibazo byagaragaye no kongera ireme ry’imyigishirize.
Ati: “Twagiye dukora ubusesenguzi, tuganira n’abayobozi b’amashuri, tubasura ndetse dukora n’ubugenzuzi kugira ngo turebe aho twagize intege nke. Ingamba twafashe zo gutegura neza abana turizera ko zizatanga umusaruro, bakarushaho gutsinda neza.”
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakomeza kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026, aho abanyeshuri bazakora amasomo atanu ari yo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Siyansi n’Ikoranabuhanga ndetse n’Ubumenyi bw’Isi n’Iyobokamana.
Kayitesi Carine






