Amakuru

Gasabo: Abanyeshuri ba G.S Rwankuba bagiye kwiga batekanye nyuma yo kubakirwa ibyumba 15 by’amashuri

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri y’a Rwankuba (GS Rwankuba/ Groupe Scolaire) ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bagiye kubona aho bigira hisanzuye nyuma y’aho hatashywe ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 byubatswe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abaturage, byaratwaye asaga miliyoni 400 y’amafaranga y’ u Rwanda.

Ni umuhango wabaye ku wa 4 Nyakanga 2026 witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi, Irere Claudette, ushima uruhare rw’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri ya Rwankuba, Sibo B. Tito, ashimira iki gikorwa ry’indashyikirwa. Avuga ko imyigire itari imeze neza kuko hari ubucucike bw’abanyashuri. Ati”Hano imyigire ntabwo yari imeze neza biteye n’ikibazo. Ikigo gifite abanyeshuri 2171, bigiraga mu byumba 24, ugereranije icyumba kimwe cyigiragamo abanyeshuri basaga 80.

Umwarimu gukurikirana abo banyeshuri ntabwo byamworoheraga. Turishimye cyane ku gikorwa cyo kutwubakira ibyumba bishya.”

Uyu muyobozi wa GS Rwankuba ahamya ko ikibazo cy’ubucucike kigiye gukemuka burundu, ashimira cyane Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku musanzu wabo. Akomeza avuga ko hari ikindi kibazo gikomeye kuko batagiraga amashuri y’incuke .

Agira ati” Abanyeshuri bose twakiraga baheraga mu mwaka wa mbere, nyamara ishuri ry’incuke rifasha abana kwitegura bagatangira umwaka wa mbere bafite ubumenyi bw’ibanze bakabasha gukurikira neza.”

Ishimwe Fanny wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri GS Rwankuba, avuga ko uburyo bigagamo butari bwiza cyane. Ati” Twigaga turi abanyeshuri basaga 80, umwarimu bikamugora kandi natwe ntidufate neza amaso. Ibi byumba bigiye gukemura ubucucike, bityo umwarimu akazabasha gukurikirana neza buri munyeshuri, bikaduha gutsinda neza.”

Niyonkuru Daniel, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yungamo agira ati” Ubu twigagamo byatugoraga kuko twigaga turi benshi, ari ibyo twaburaga nk’isomero (library) ibitabo bikatubana bike, ntitubashe gukora imyitozo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, ashimira Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere rirabye bifasha abaturage kubona serivisi nziza.

Avuga ko aya mashuri mashya azafasha kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri bwari busanzwe muri G.S Rwankuba, bityo abarimu n’abanyeshuri bakarushaho gukora no kwiga mu buryo bwiza.

Ati: “Ibi byumba by’amashuri bishya bizadufasha kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri, bityo habeho imyigire myiza n’ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka.”

Minisitiri Irere avuga ko kongera ibikorwa-remezo by’uburezi biri mu ngamba za Leta y’u Rwanda zo guha buri mwana amahirwe yo kwiga mu mashuri afite ubushobozi buhagije.

Agira ati: “Kubaka ibyumba by’amashuri 15 n’ubwiherero 18 kuri iki kigo cya Rwankuba bizafasha abana kwiga bisanzuye, kandi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yo gukomeza kongera ibyumba by’amashuri no kubaka andi mashuri kugira ngo buri mwana w’Umunyarwanda yige kandi yige neza.”

Akomeza asaba abanyeshuri kubungabunga ibikorwa- remezo bubakiwe no gufata neza ibikoresho by’amashuri kugira ngo bikomeze kugirira akamaro n’ibisekuru bizakurikiraho.

Ababyeyi n’abaturage bo muri aka gace bavuga ko bishimiye ibi byumba bishya shya, bizafasha abanyeshuri babo kubona uburezi bwiza  bubafasha gutsinda

Igikorwa cyo kubaka ibyumba bishya bya mashuri ni kimwe mu bikorwa by’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, gikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere uburezi bufite ireme.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM