BWADUTSE RYARI, BWAGEZE BUTE IWACU MU RWANDA,
BUGEZE HE, BURAGANA HE ?
(Igice cya kabiri)
Guteganyiriza abakozi byadutse bite mu Rwanda ?
Mu gice cyambere twibukiranyije byinshi byerekeye amavu n’amavuko
y’ubwiteganyirize bw’abakozi ku isi muri rusange:
Muri iki gice cya kabiri turarebera hamwe amavu n’amavuko
y’ubwiteganyirize bw’abakozi mu gihugu cyacu. Guteganyiriza abakozi
byadutse bite mu Rwanda ?
Nk’uko tubisanga mu isi yose, guteganyiriza iminsi mibi birasanzwe mu
Rwanda. Ugufashanya kw’imiryango mu byago ni karande iwacu mu
Rwanda ndetse no muri Afurika yoseTuzi neza ko hambere mu Rwanda,
umurwayi yitabwagaho n’abe n’abaturanyi, umusaza agasindagizwa
n’abana be,umubyeyi agakamirwa n’abaturanyi, ufite ubumuga
akamenywa n’umuryango, imfubyi ikarerwa mu bya se, kandi ikitwa
imfubyi y’umuryango wose. Uwakabya, yavuga ko ibyo bintu byacitse,
ariko uwashyira mu gaciro yavuga ko bigenda bikendera ndetse
akanahamya ko mu myaka iri imbere tuzaba twabaye nk’abanyaburayi,
mu gihe cy’ivuka ry’imijyi n’ishingwa ry’inganda, niba tudakomeye ku
muco wacu.
Dukurikije umuco wacu rero, dusanga ubwiteganyirize
bw’umunyarwanda wo hambere bwari bushyingiye ahanini ku
muryango,ibyo bikaba kimwe mu bisobanura impamvu, umunyarwanda
yifuzaga kubyara abana benshi.
Umuco nyarwanda wo gufashanya mu rwego rw’umuryango ni mwiza
kandi tugomba kwihatira kumukomeraho, tuwutoza urubyaro rwacu.
Ariko kandi twibuke ko n’ikibazo cy’urubyaro rwinshi, ari kimwe mu
biteye impungenge igihugu cyacu, bikaba ari nayo mpamvu abayobozi
b’ igihugu cyacu badusaba kubyara abo dushoboye kurera.
Kubera rero imibereho yacu igenda ihinduka, guteganyiriza iminsi mibi
kwacu, ntigushobora gukomeza gushingira ku gufashanya kw’imiryango
gusa. Byabaye ngombwa rero ko twinjiza mu muco wacu ibyiza dusanga
ahandi.
Ubwiteganyirize bw’abakozi twabuzaniwe n’abanyamahanga bitewe
ahanini n’ubukolonize. Abanyaburayi bamaze kwigabanya Afurika mu
buryo bwa gikolonize, badusanganye imico yacu ishingiye
k’ukwiteganyiriza gushingiye kumiryango. Batuzanamo umuco wo
gutungwa n’ifaranga biturutse ku murimo uyu n’uyu, cyangwa ku
bucuruzi ubu n’ubu.
Ukuza kw’abazungu kwadukanye imijyi n’inganda hirya no hino muri
Afurika. Kwadukana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi
bw’imihanda n’amazu y’ubwoko bwose , imirimo yo mu biro ,
ibinyabiziga bigendera mu mihanda,n’ibindi.Mbese umuntu yavuga ko
ibyinshi abazungu bazanye , byaje bihindura imibereho yacu imwe
n’imwe.
Bashingiye ku byari bitangiye kugerwaho iwabo, abazungu basanze ari
ngombwa kwinjiza ubwiteganyrize bw’abakozi mu bihugu by’afurika.
Nubwo amashami yose atagiye atangirira rimwe mu bihugu byose,
usanga ubu intambwe yatewe arindende muri afurika, bitewe ahanini
n’inkunga ibiro mpuzamahanga byita ku murimo byagiye bitera ibihugu
byacu cyane nyuma y’ubwigenge.
Mu mwaka wa 1923, ubutegetsi bwa gikolonize niho bwagize igitekerezo
cyo kugoboka abapfakazi n’impfubyi basizwe n’abakozi ba leta ya
gikolonize, ari abasilikare ari n’abakozi bo mu nzego z’ubucamanza.
Mu mwaka w’ 1927, niho hashizweho itegeko ryerekeye pansiyo
y’abakozi bakoreraga Leta ya gikolonize muri Afurika ( bitwaga agents
auxilliares de l’Administration d’Afrique).
Mu mwaka w’ 1930, hashizweho itegeko ryerekeye pansiyo y’abasilikari
b’abirabura.Nyuma yaho mu mwaka w’ 1935 hashyirwaho itegeko
ryerekeye pansiyo y’abakozi kavukire ba “Rwanda-Urundi”, n’iryerekeye
pansiyo y’abapolisi b’icyo gihe. Pansiyo yatangwaga hakurikijwe ayo
mategeko tumaze kuvuga, yatangwaga na leta ya gikolonize,
ntamusanzu watangwaga n’umukozi.
Nk’uko tubibona rero,guteganyiriza izabukuru byari byihariwe n’abakozi
bagengwa na sitati z’icyo gihe, kandi bikishingirwa na leta
yabakoreshaga,bikaba bituma tuvuga ko ubwiteganyirize bw,abakozi
butari bwuzuye, kubera ko bwarebaga abakozi ba leta ya gikolonize
gusa,kandi bushingiye kw’ishami rimwe gusa ,rya pansiyo.
Mu mwaka w’ 1946,iteka ry’umwami w’ Ububiligi ryashyizeho isanduku
ya gikolonize yo kugoboka abarwayi,abafite ubumuga n’abagize
impanuka zikomotse ku kazi.Iyo sanduku yatangiye igoboka
abanyamahanga bakoraga muri Kongo-mbiligi na Rwanda-Urundi,nyuma
y’italiki ya 1 Kanama 1949,hashyirwaho iteka ryerekeye igoboka
ry’abakozi kavukire bagize ibyago bikomoka ku kazi.
Isanduku ya gikolonize yagobokaga abagize ibyago bikomoka ku
kazi,yakoreshaga amafaranga yatangwaga n’abakoresha
gusa,yabarwaga hakurikijwe umubare w’amafaranga bahembaga
abakozi babo.Uretse iyo sanduku, itegeko ryemereraga abakoresha
kwishyira hamwe bagashinga amasanduku yihariye yo kugoboka abakozi
babo,ariko ayo masanduku akagenzurwa n’ubutegetsi.
Iteka ryo ku wa 1 Kanama 1949 ryateganyaga ko umukozi ugize ibyago
bikomoka ku kazi avurwa ku buntu, agahabwa ibimutunga mugihe
arwaye n’amafaranga ku abafite ubumuga mugihe barembejwe n’ibyo
byago.
Iyo umukozi yabaga yitabye Imana,abo asize bahabwaga
ibibatunga.Isanduku ya gikolonize ishinzwe abagize abyago bikomoka ku
kazi yagobokaga abakozi bateye kontaro.;naho abagengwa na sitati
bakagobokwa na leta hakurikijwe amategeko yihariye.
Intambwe ndende yatewe cyane mu bwiteganyirize bw’abakozi igihe
hashyizweho iteka ryo ku wa 6 Kamena 1956 ryatangiye gukurikizwa ku
wa 1 Mutarama 1957 ryerekeye pansiyo y’abakozi kavukire ba Kongo-
mbiligi na Rwanda-Urundi.
Iryo teka naryo ryarebaga gusa abakozi bari bafite “Kontaro”
y’umurimo,kuko abakozi ba leta bishingirwaga na leta ya gikolonize
nk’uko twari tumaze kubivuga.
Isanduku yari igenewe gutanga pansiyo yashyizweho n’iryo teka
,yakiraga imisanzu y’abakozi n’abakoresha,uretse ko mw’itangira ryayo
hari hateganyijwe ko leta mbiligi izayiha amafaranga yo gutangiza.
Iyo sanduku yari ishyiriweho kugoboka abakozi bageze mu zabukuru
hamwe n’imiryango yabo mugihe bitabye Imana.
N’ubwo iteka ryo mu mwaka w’1956 ritamaze igihe
rikurikizwa,ntawabura guhamya ko ryabaye intambwe-shingiro
y’ubwiteganyirize mu Rwanda.
Mu mwaka w’1962,ubwiteganyirize bw’abakozi bwabaye kimwe mu bya
mbere abayobozi b’u Rwanda bashyize mu byihutirwa.Nibwo
hashyizweho itegeko ryo ku wa 15 Ugushyingo 1962 rigenga
ubwiteganyirize bw’abakozi. Byari binakwiye kandi ko abakozi bari
baratangiye guteganyirizwa mu rwego rw’ibyago bikomoka ku kazi mu
mwaka w’ 1949 no mu rwego rwa pansiyo mu mwaka w’1957 bakomeza
kwitabwaho.
Iryo tegeko ryo kw’italiki ya 15 Ugushyingo 1962 ninaryo ryashinze
Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda bari bakunze kwita
Caisse Sociale du Rwanda.
Tubonye rero ko ku ngoma ya gikolonize hariho amashami abiri
ateganyirizwa:Ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi n’ Ishami irya
pansiyo.Ayo mashami yombi akaba yari yarashinzwe ibigo bibiri
bitandukanye, aribyo:Isanduku ya gikolonize yokugoboka abagize
ibyago bikomoka ku kazi yatangiye muw’1949 ku byerekeye abakozi
kavukire bo mu bihugu byari byarakolonijwe nu Bubiligi,n’Isanduku ya
pansiyo y’abakozi ba Kongo-mbiligi na Rwanda-Urundi.

Dedicated servers
September 18, 2017 at 2:07 pm
Inama y ubuyobozi ishyiraho umunyamabanga wa sosiyete ufite inshingano zo guhuza gufasha no guhuza ibikorwa by Inama y ubuyobozi, inama rusange, abanyamigabane, za komite, no gukorana n urwego rw abakozi kugirango amategeko n imyanzuro ifatwa n inzego sitandukanye ishyirwe mu bikorwa. Inama y’Ubuyobozi ya COPEDU LTD niyo iha akazi abandi bakozi bahembwa, hakurikijwe amategeko agenga umurimo n’ubwiteganyirize bw ‘abakozi mu gihugu.