Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, barasabwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bihute mu iterambere.
Ibi ni bimwe mu byo basabwe mu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye n’Ákarerere na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga. Bimwe mu bikorwa abaturage basabwe kwitabira binyuze mu ikoranabuhanga, ni gusaba serivisi binyuze ku irembo, e-Hinga, kwaka serivizi za banki binyuze kuri telefoni zigendanywa, gukora ubushakashatsi bifashishije mudasobwa na telefoni zigendanywa.
Abaturage bashima ubuyopbozi bwiza bwatangijye kubagezaho ibikorwaremezo bijyanye níkoranabuhanga mu mirenge yose igize akarere ka Nyaruguru kandi bikaba bigiye gukomeza gushyirwamo ingufu mu mashuri yose muri gahunda ya smartclassroom.
Abaturage bavugako aho baboneye ibikorwaremezo by’íkoranabuhanga bisigaye bibafasha kudakoresha amafaranga menshi mu ngendo bajya cyangwa bava gusaba serivisi.
Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka nyaruguru, avuga ko ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha akazi kandi ku kiguzi gito.
Agira ati, ” Ikoranabuhanga ritanga amakuru ku gihe kugira ngo twihute mubyo dukora, byorosha akazi kandi tugakoresha ubushobozi buke. Urugero nk’umukrcuru mukecuru kubona amakuru ajyanye núbuhinzi biramworohera ushinzwe iby’ubuhinzi ( agronome) adashobora kugerera ku bahinzi icyarimwe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukomeza busaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byíterambere gusa bakanagira ubushobozi bwo gusesengura abashobora kurikoresha mu buryo bunyuranije námategeko kuk hari abaryitwikira bagakora ibyaha bitandukanye harimo n’icuruzwa ry’abantu.
Kagaba Emmanuel

