Uwari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yahagaritswe na Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize.
Ndahindurwa Fiacre, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe,avuga ko ko bakoze inama kuwatariki ya 18 Ugushyingo 2017, bafata icyemezo cyo guhagarika Meya muri Njyanama nyuma yo gusanga hari amakosa yakoze.
Agira ati, nyuma yo kuganira bintu bijyanye n’imicungire y’umutungo n’ukuntu twari tuvuye muri PAC imyaka ibiri ikurikirana kandi bikaba byerekana ko hariho imicungire mibi, ubwo abajyanama bari bahari ntabwo twamwirukanye, ntitwamuhagaritse, twamusezereye muri njyanama. Kandi Iyo asazerewe muri njyanama aba avuye no ku buyobozi kuko Meya ava muri njyanama.”
Mugisha Philbert
Akomeza avuga ko umujyanama atorwa kubera ubunyangamugayo, bityo ko Mugisha kuba yarageze aho atabwa muri yombi nta bunyangamugayo bwari bukimurangwaho.
Akarere ka Nyamagabe kagiye kuba kayobowe by’agateganyo na Visi Meya ushinze iterambere ry’ubukungu.
Icyemezo njyanama yafashe cyashyikirijwe ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, akaba ariyo igomba gufata umwanzuro ntakuka bitarenze iminsi irindwi.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net
.


douce
November 21, 2017 at 6:04 am
niyihangane ntakundi