Umuryango Trocaire Rwanda,urahamya ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imbogamizi , ku buryo bitoroshye nagato kurandura burundu ihoterwa rishingiye kugitsina dore ngo ko ntanubumenyi buhagije babifiteho
’Umuryango Trocaire Rwanda wakoze ubushakashatsi,usanga ko abaturage bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko ahana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko batarasobanukirwa neza.
akaba ari muri urworwego umuryango Trocaire Rwanda watangije umushinga w’imyaka itatu, ugamijekurushaho kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibanze bo mu Turere dukurikira Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Rulindo na Gakenke,kurushaho gusobanukirwa ibyihohoterwa rishingiye kugitsina no gutinyuka gutanga amakuru igihe bibaye ngobwa.
Umuyobozi wa Trocaire mu Rwanda, Dony Mazingaizo, yavuze ko uyu mushinga watangiranye ibihumbi 300 by’amapawundi, asaga miliyoni 359 azifashishwa mu mwaka umwe, indi ibiri ikazashakirwa abaterankunga.
akomeza avuga ko bajya gukora uyumushinga nuko babonaga ko abaturage batarasobanukirwa neza kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina
Avuga ko “Uyu mushinguga ko uzatuma sosiyete sivile, abayobozi ndetse nabaturage bagira ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hanyuma bamenye akamaro n’inshingano zabo mu kurirwanya no kuryirinda byimazeyo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko uyu mushinga uzafasha byinshi cyane mu kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibanze icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina risobanuye .
Avuga ko uziye igihe kuko hakiri imbogamizi mu kuba abaturage bataragira ubumenyi buhagije ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bakaba baceceka kubera ubwoba bwo kuvuga ukuri kwibyo bazi, kubera imyumvire iba ikiri hasi
Hategikimana Francois Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko hari byinshi biteze kuri uyu mushinga bizongera imbaraga mu kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina bashyira ingufu mugushishikariza abaturage gutinyuka no kumenye itegeko ribarengera.
Uyu mushinga uzatuma abashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorera ku mugaragaro mu gushyira mu bikorwa politiki yo kurirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Carine Kayitesi
Umwezi.net


