Kuri iyi taliki ya 7 kugeza kuya 9 Ugushingo 2018, i Kigali, hari kubera inama mpuza mahanga ku buvuzi bwihuse bw’indembe, bukaba ari ubwa mbere u Rwanda rwakiriye iyo nama , ihuje impuguke mu buvuzi zikomoka mu bihugu birenga 40.
- Minisitiri w’Ubuzima Dogiteri Gashumba Diane
Minisitiri w’ubuzima Dogiteri Diane Gashumba, aganira ni tangaza makuru yavuze ko iy’inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bisaga 40 hirya no hino ku isi, ihuje impuguke mu buvuzi zigera Ku 500.
Ati, ubuvuzi bw’indembe bwihuse akenshi busaba za modoka zitabara byihuse zitwa “Imbangukiragutabara” zirimo n’ibikoresho by’ibanze bifasha gusuzuma indembe itarahatakariza ubuzima.
Muri ibyo bikoresho by’ibanze, hagombye kuba harimo icyuma cyongerera umwuka umurwayi nk’abakoze impanuka bagata ubwenge, ariko ingorane zagaragaye nuko, hari abaganga badafite ubumenyi buhagije muri ubwo buvuzi bwihuse ku ndembe.
Minisitiri w’ubuzima, Dogiteri Gashumba yatangaje ko u Rwanda kugeza ubu rufite abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi mirongo itanu n’umunani, buri mujyanama w’ubuzima umwe ashinzwe ingo byibura 40, kikaba ari ikintu gikomeye kiri mu buvuzi bw’indembe
Intego y’iyi nama, harimo kwiga uko hakongerwa ibikoresho mu bitaro na za disipanseri, bifasha abarwayi no kurushaho kungurana ubumenyi bukigishwa mu bitaro n’amashuli bigatanga umusaruro.
Inzobere muri ubwo buvuzi, Dogiteri Muhire Olivier Felix yatangaje ko ubuvuzi bw’indembe butari busanzwe buriho mu Rwanda, hakaba harangije batandatu bahise bashyirwa mu bitaro 4 bikuru bitandukanye aribyo bikurikira
Ibitaro by’Umwami Faysal, Ibitaro bya CHUB bya Kaminuza , Ibitaro bikuru bya CHUK hamwe Ibitaro bya gisilikare Kanombe
Ariko haracyari imbogamizi kubikoresho bimwe nabimwe bigenewe gufasha indembe muburyo bwihuse kuko usanga ibikoresho bikiri bike bityo bigatuma abarwayi bamwe nabamwe bahatariza ubuzima
umujyanama w’ubuzima yashobora gutabara, kuvura indwara zimwe na zimwe ndetse akaba yatabariza umugore uri kunda” n’abandi bafashwe n’uburwayi bukomeye mu kanya gato bagahita baremba.
Carine Kayitesi
Umwezi.net


