Afurika

Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ya bus yavaga i Kampala igana i Kigali

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka i Kabare muri Uganda, batatu barapfa abandi 19 barakomereka.

Iyo mpanuka yatewe n’uko imodoka ya Trinity yagonganye n’ikamyo ifite Purake y’i Burundi, yerekezaga i Kampala mu rucyererera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko iyo modoka ya Trinity yari itwaye abagenzi 34 barimo Abanyarwanda 14, Abanya-Uganda 10, Abarundi umunani, Umunye-Congo n’Umunya-Kenya.

CP Kabera yavuze ko amakuru amaze kumenyekana ari uko hapfuyemo batatu barimo abashoferi bombi na Kigingi wari kuri iyo kamyo.

Ati “Hamaze kwitaba Imana abantu batatu, abashoferi babiri b’izo modoka n’umutandiboye w’ikamyo. Muri abo nta munyarwanda urimo. Abakomeretse ni 19 ariko imibare iracyakusanywa neza.”

Harimo 15 bakomeretse byoroheje, bane bakomeretse bikomeye barimo abanyarwanda batatu n’umurundi.

Yakomeje avuga ko hoherejwe Ambulance ijya gutwara abakomeretse kugira ngo bavurirwe mu Rwanda abandi bajyanwa ku bitaro byo muri Uganda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM