Afurika

Rwandair iratangira ingendo zerekeza Guangzhou m’ubushinwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kamena 2019, kiratangira ingendo zerekeza mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.

Icyerekezo kigana i Guangzhou ni icya 28 RwandAir igiye gutangizamo ingendo ndetse ni umujyi wa gatatu wo ku mugabane wa Aziya, yerekezamo nyuma ya Dubai na Mumbai mu Buhinde.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330 ni yo izajya ikora ingendo hagati y’Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali n’icya Guangzhou Baiyun.

Biteganyijwe ko izajya ikorerayo ingendo eshatu mu cyumweru, inyuze i Mumbai mu rugendo ruzajya rutwara amasaha 16.

Mu butumwa RwandAir yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko “Igihe mwari mutegereje cyageze. Urugero rubimburira izindi ziva i Kigali zerekeza i Guangzhou ruteganyijwe mu ijoro.’’View image on Twitter

View image on Twitter

RwandAir@FlyRwandAir

The wait is over!!

Our inaugural flight from #Kigali to #Guangzhou takes off tonight.#FlyTheDreamOfAfrica #Maidenflight1662:35 PM – Jun 17, 201969 people are talking about thisTwitter Ads info and privacy

Abaganura ku rugendo rwa mbere rwa Kigali-Guangzhou barahaguruka i Kanombe mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa sita n’iminota 40.

Urugendo Kigali-Guangzhou ruje nyuma y’amasezerano ashingiye ku bucuruzi n’ubukerarugendo u Rwanda rwagiranye n’u Bushinwa arimo n’ayatewe ingabo mu bitugu na Alibaba Group yamamaye mu bucuruzi bwo kuri internet.

Guangzhou ni Umujyi w’Intara ya Guangdong ndetse ifatwa nk’igicumbi cy’ubwikorezi, inganda n’ubucuruzi mu Bushinwa. Binyuze muri iki cyerekezo, ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi bwitezweho koroha ndetse ubucuruzi bukiyongera.

Imibare igaragaza ko Guangzhou Baiyun International Airport ari ikibuga cya gatatu cyakira abantu benshi mu Bushinwa n’icya 13 ku Isi, dore ko cyakiriye abagera kuri 65,806,977 mu 2017.

Urugendo rwa Kigali rugana Guangzhou ruje nyuma y’icyerekezo gishya RwandAir iheruka gutangiza mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikorera ingendo eshatu mu cyumweru kuva ku wa 17 Mata 2019.

RwandAir kandi irateganya gutangiza ingendo zerekeza mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel ku wa 25 Kamena 2019.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Rwandair iratangira ingendo zerekeza Guangzhou m’ubushinwa

@Jules Ndagano

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM