Nyuma y’ibitaramo bya Iwacu muzika festival byazengurutse intara zose zigize igihugu cy’u Rwanda, ubu abahanzi bazafatanya na Diamond, amatariki n’aho igitaramo gisoza iri serukiramuco byamenyekanye.
Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco rya muzika ryatangijwe muri uyu mwaka wa 2019 aho EAP ifatanyije n’abaterankunga banyuranye bayobowe na BRALIRWA na MINISPOC nk’abaterankunga bakuru. Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryari ribaye icyakora icyifuzo gihari ku mpande zose ni uko ibi bitaramo byaba ngarukamwaka mu rwego rwo gushyigikira abahanzi ndetse no kubahuza n’abafana babo.
Mu gitaramo cya nyuma cy’iri serukiramuco rya Iwacu Muzika Festival hatumiwemo abahanzi batandukanye ariko umukuru watumiwe ni Diamond uzafatanya n’abanyarwanda barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody,Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex.

Byitezwe ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abazagura amatike mbere bazayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw).
NDAGANO Jules
