Afurika

Nyarugenge: Ni uruhare rwa buri muryango kwirinda diyabeti-Uwingabire

Ibi ni ibitangazwa na Uwingabire Ethiene, Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abarwaye diyabeti mu Rwanda, kuya 5 ukwakira 2019 mu karere ka Nyarugenge hatangiraga igikorwa cy’ubukangurambaga ku kwirinda idwara ya diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri.

Uwingabire agira ati’’ Ni gahunda twatangiranye n’ishyirahamwe ry’abagide mu Rwanda, kugirango dufashe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gukora ubukangurambaga, kugirango bamenye igitera diyabeti bakirwanye hakiri kare, babikangurire n’abandi.’’
Na none ati.‘’Ni gahunda twafashe mu turere 14 hakurikijwe gahunda ya Leta yatweretse ugereranije n’abantu banywa cyane inzoga mu gihugu.

Uwingabire Etienne (uwicaye imbere)

Ibi ni uko byagaragaye ko abanywa inzoga cyane bagira umubyibuho ukabije ushobora kubaviramo iyo ndwara.”
Uwingabire avuga ko ubukangurambaga butangwa n’urubyiruko rureba umuryango wose, ati’’ Abantu bakuru bakwiye kumva inama bagirwa n’urubyiruko, imyumvire yabo igahinduka. Diyabeti yo mu cyiciro cya kabiri ituruka mu muryango, kuko guhora wicaye uvuga ngo bakugire ku isoko ugomba nawe kugira uruhare ukagura ibintu biri kuri gahunda bitagutera ibibazo.’’

Uyu muyobozi atangaza ko habayeho impinduka kuko abantu bipimishije indwara ya diyabeti, bitabira kurya imbuto n’imboga no gukora siporo. Twishimira ko abatanga ubutumwa babutanga neza kuko biteguye bitakiri nk’ambere. Ibyo bavuga babivuga babizi.’’

Ni amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rwibumbiye mu matsinda ‘’club anti diabethique”. Yitabiriwe n’abagera kuri 80 baturutse mu Turere 4, ari two: Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro na Gicumbi. Buri Karere gafite itsinda ry’abanyeshuri 5.

Umugwaneza Christine, umwe mu banyeshuri bitabiriye irushanwa ryo kwerekana uburyo batanga ubukangurambaga, wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Intara y’Amajyaruguru, avuga ko kuba babashije kuba aba mbere mu bahembwe, ari uko bashyize neza mu bikorwa amahugurwa bahawe. Agira ati’’ Amahugurwa ku bukangurambaga twahawe, yatubereye ingirakamaro. Icyatumye tuba aba mbere ni uko twayashyize neza mu bikorwa.

Umugwaneza Christine

Hari bamwe mu barwaye diyabeti bagakeka ko ari amarozi, nyamara atari byo. Tumaze gukora ubukangurambaga ari benshi byagiriye akamaro.’’

Habimana Gilbert wo mu rwunge rw’amashuri rwa Cyumba nawe avuga ko ibanga ryo kuba ku isonga mu marushanwa ari ubushake na disipiline. Ati’’Ibanga ryacu ni ubushake, ubushobozi n’impano dufite.’’

Habimana Gilbert

Igikorwa cy’ubukagurambaga ruhabwa urubyiruko na none rutangwa ku bufatanye n’Inama Nkuru y’urubyiruko n’ urwa bagide. Amahugurwa yatangiye mu 2017, akazasozwa muri Mata 2020, akorerwa mu Turere 14, aritwo: Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Gicumbi, Huye, Muhanga, Ruhango, Rusizi, Rubavu, Burera, Musanze, Nyagatare, Kayonza na Kirehe.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM