Amakuru

Rutanga Eric yerekeje muri Police FC

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, yateye umugongo Rayon Sports yari abereye Kapiteni asinya imyaka ibiri muri Police FC.

Rutanga Eric ari mu bakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports ku ruhande rwa Munyakazi Sadate bwaherukaga gutangaza ko buri mu biganiro na we kugira ngo yongere amasezerano.

Amakuru yizewe  yamenyekanye ni uko Rutanga yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Police FC.

Mu 2011 nibwo Rutanga yatangiye kumenyekana mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoranyijwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.

Rutanga yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yayivuyemo ajya muri Police FC. Muri iyi kipe asanzemo mugenzi we Iradukunda Eric ‘Radu’ uheruka gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Rutanga yasohotse muri Rayon Sports nyuma y’abandi bakinnyi barimo Irambona Eric na Kimenyi Yves berekeje muri Kiyovu Sports na Niragire Saidi wasezeye avuga ko ikipe itubahirije amasezerano bagiranye ubwo yavaga muri Mukura VS umwaka ushize.

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye Kapiteni yerekeza muri Police FC

Rutanga Eric yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Police FC
Posted by NDAGANO Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM