Amakuru

Bugesera: Imyumvire micye y’Abaturage imwe mu nzitizi zo kwirinda COVID- 19

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rweru, Akagali ka Kavure Umudugudu wa Nemba uhana imbibi n’Umupaka w’U Burundi, aho bavuga ko kuba hakiri bamwe mu baturage bafite imyumvire micye ku bijyanye no kwirinda Covid- 19 bituma hakiri inzitizi zikomeye mu bjyanye no kwirinda iki cyorezo.

Nyirayeze Anonsiyata ni umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu, ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Umwezi.rw, yavuze ko kuba badakurikiza amabwiria yo kwirinda Covid- 19 nko kutambara  udupfuka  munwa kudashyira metero hagati yumuntu  nundi Ari imyumvire micye bafite kuko ubuyobozi buhora bubigisha gukurikiza ayo mabwiriza buri munsi.

Mugisha James nawe ni umwe mu rubyiruko rutuye muri uyu mudugudu yavuze ko kuba hari abatubahiriza amabwiriza ari uko abenshi baba bari muri quartier batuyemo bigatuma bamwe batambara udupfukamunwa gusa akomeza avuga ko nko ku bijyanye no gukaraba intoki bafite imbogamizi kuko muri uyu mudugudu bafite ikibazo cy’amazi atabonekera igihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yavuze ko ku bijyanye no wirinda icyorezo cya Coronavirus kuba muri Bugesera hari ikibazo cy’ibura ry’amazi no kuba batambara udupfukamunwa neza ari imbogamizi, kuko bakora ubukangurambaga buri munsi babakangurira kubahiriza amabwiriza, ariko bikaba bitubahirizwa uko bikwiye akaba yaravuze ko ku bijyanye n’ikibazo cy’amazi bari muri gahunda yo kugeza ku baturage amazi meza gusa ngo ibi ntibigomba gukuraho ko abaturage bakomeza kwihanganira kujya kuyashaka kure mu gihe iki kibazo kitarakemuka ariko bagakomeza kwirinda icyorezo bubahiriza gahunda bahabwa na Leta.

Kugeza ejo tariki ya 30 Kamena 2020, mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 1049, abamaze gukira ni 451, aho abamaze kwitaba Imana bakaba ari 2.

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus harimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza inshuro nyinshi ku munsi, gusiga intera ya metero imwe hagatu y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kuramukanya.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM