Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (Minicom) yashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa by’imikinoyo y’amahirwe, yibanda cyane cyane kugukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma y’iminsi mike bikomorewe.
Ibinyujije mu itangazo ryayo Minicom ivuga ko bikorwa by’imikino y’amahirwe bikorera mu mujyi wa Kigali ari byo byemerewe gufungura.
Iti ” Nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kwinjira ahakinirwa imikino y’amahirwe.”
Minicom ikomeza ivuga ko ahari ibi bikorwa hagomba gushyirwa amatangazo n’ubutumwa bwo kwirinda Covid-19 bigomba kumanikwa aho abantu binjirira
Gushyiraho uburyo bwo gupima umuriro abinjira mu nyubako iberamo imikino y’amahirwe.
Gushyiraho umukozi wihariye ukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umwezi.rw