U Rwanda rwashyikirijwe imbwa eshanu zifite ubushobozi bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19, zizajya zifashishwa mu gupima iki cyorezo bigafasha mu kugabanya amasaha byatwaraga kugira ngo haboneke ibisubizo ndetse bikagabanya n’ikiguzi cyo kwipimisha.
Izi mbwa zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2021, zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashakashatsi bo mu Budage.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hagiye gukorwa igeregezwa ry’uyu mushinga mu gihe cy’ukwezi, nyuma hakazakorwa ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gutahura umuntu ufite Covid-19 no kumupima.
Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.
Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko izi mbwa zifite ubushobozi bwo gutahura Covid-19 ku kigero cya 94%.
Uburyo zikora bitandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa aho bagushyira akantu mu mazuru cyangwa mu kanwa bagafata igipimo [Sample] noneho akaba aricyo baza kujya gupima. Kuri izi mbwa zo ni umuntu afata agatambaro akihanaguza icyuya cyo ku gahanga cyangwa ahandi hantu nko mu kwaha noneho imbwa ikinukiriza ikamenya ko umubiri wawe urimo Covid-19.
Ni ibintu byihuta cyane kuko niba kwipimisha hakoreshejwe uburyo bwa Rapid Test, byatwaraga iminota 15 ariko iyi mbwa yo ishobora kuzajya ibikora mu minota itarenze itatu kugira ngo ibe yagaragaje ko umuntu adafite Covid-19 cyangwa ayifite.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko uyu mushinga ari ntagereranywa mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, dore ko u Rwanda arirwo rwa mbere rubashije kugira ubu buryo.
Ati “Ni umushinga wo gupima Covid-19 mu buryo bwihuse, ni igikorwa tumaze igihe twifuza gukora kuko twabitangiye mu mwaka ushize tukimara kubona hari ababitekereza nk’uko bisanzwe rero iyo hari ikintu gishobora gufasha mu kazi turakigerageza ninabyo twatangiye uyu munsi kubona imbwa zishobora gupima Covid-19 abantu ntabwo babyumvaga.”
Avuga ko babonye ko ziri gupima neza ariko bisaba kubanza gufata igihe kingana n’ukwezi kugira ngo habeho kwizera koko niba ubu buryo bwo gukoresha imbwa mu gupima Coronavirus bwizewe.
Ni ibintu avuga ko nibitangira mu minsi mike iri imbere bizafasha mu gupima abantu benshi kandi mu gihe cya vuba.
Yakomeje agira ati “Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha ngaha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.”
Dr Nsanzimana avuga ko imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200, inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu [samples] bari munsi ya 200 inshuro imwe.
Mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ahandi urwego rw’ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n’izindi. Ibintu RBC itangaza ko batangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hagamijwe kureba niba no mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Chargée d’Affaires wa Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Charlotte Renate Lehner, yavuze ko muri rusange kugura izi mbwa no kuzigeza mu Rwanda byatwaye hafi miliyoni 30Frw ariko ayagiye ku mushinga wose harimo no guhugura abazajya bakoresha izi mbwa n’abazitoza n’ibindi bikorwa remezo nkenerwa kugira ngo zibashe gukora aka kazi ko gupima abantu.
Ubu buryo bwo gukoresha imbwa mu gupima Covid-19, buje mu gihe u Rwanda ruherutse kwakira imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].
