Amakuru

kicukiro: kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 n’inshingano zacu -M. AM Trading and services LTD.

Muri kigihe icyorezo cya COVID-19 cyakajije ubukana mu kwiyongera ku bwandu bushya ndetse ikaba iri kwihinduranyamo ubundi bwoko bushya bwa Virusi ,bamwe mu bacuruzi (Distribiteur)bibinyobwa bikorwa n’uruganda rwenga inzoga mu Rwanda Skol bavuga ko bakomeje gukaza ingamba zo kwirinda bu bahiriza amabwiriza ashyirwaho n’inzego za leta.

Mugeni Alice umuyobozi wa kampani M.AM Trading and services LTD ikorera mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama , Isanzwe itanga ibinyobwa bya Skol mu Mujyi wa Kigali ,aganira nitangazamakuru, yavuze Ati”

ubu muri kigihe ku girango dukomeze gukaza ingamba zo kwirinda Covide-19 ,abakiriya bacu baduha komande kuri Telefone ,tukaboherereza ibyo badusabye nyuma bakishyura bakoresheje ikorana buhanga ,dukoresha kode ifitwe naburi mukiriya wacu ndetse na nomero ya konti twabahaye kugirango twirinde gukora ku mafaranga”Ikindi  abakozi bacu Bose tubapimisha buri byumweru Bibiri Kugirango turusheho kwirinda tuzi uko duhagaze ,bikadufasha gukora akazi dutekanye.
Mugeni Alice anavuga ko ububuryo bwabafashije  no gukoresha igihe neza .

Umwe mubakiriya ba M.AM Trading and services LTD twaganiriye yagize ati” ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga,dutanga komande kuri Telefone ndetse tunishyura kuri kode cyangwa konti twahawe na M.AM , bwaradufashije cyane kuko buturin uda ururya n’uruza rushobora kutuviramo kuba twakwandura COVID-19 bunadufasha gukoresha igihe neza kuko byose tubikora twibereye iwacu .
Ubu mu Rwanda
Abantu 251,139 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 875 bayihawe uyu munsi
Kurubu Abamaze kwandura ni 39,914 Abamaze gukira 27,272 Abakirwaye12,194,Abamaze guhitanywa n’ikicyorezo 448 Abarembye 37 .

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM