Amakuru

Nyarugenge: APADERWA School ikomeje ingamba zo kwiranda COVID-19 bimakaza ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, bamaze ibyumweru bibiri biga , batangiye ku wa 2 Kanama 2021 n’ igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje  gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abanyeshuri biga muri APADERWA SCHOOL

ni nyuma y’itangazo Minisiteri y’Uburezi iheruka gushyira ahagaragara tariki 31 Nyakanga 2021, ibimenyesha abaturarwanda, abafatanyabikorwa mu burezi, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri,byaba ibya Leta ndetse nibyigenga

Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga ishuri ribanza ry’APADERWA giherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kimisagara ,twasanze bakomeye ku ngamba zo kwiranda COVID-19 ndetse arinako bakomeje gahunda yokwimakaza ireme ry’uburezi binyuze mundangagaciro zibaranga .

Babonangenda Modeste umuyobozi wa APADERWA SCHOOL

Babonangenda Modeste Umuyobozi ku kigo cy’amashuri abanza cy’APADERWA yavuze ko bagiye gukora cyane.

Ati “Birumvikana ko ari igihembwe kizamara igihe gito, ariko tuzagerageza kucyitwaramo neza, twirinda ko hagira umwanya na muto dutakaza. Bishaka kuvuga ko, abarezi n’abana b’abanyeshuri bidusaba gukora cyane tudasiba, kandi gahunda zose z’amasomo zikajyana no gukorera ku gihe. N’ubwo amasomo yari kuzigishwa mu gihe cy’amezi atatu tugiye kuyigisha mu gihe cy’ukwezi kumwe; birumvikana ko ari urugamba rutoroshye turiho, kandi rudusaba gukora uko dushoboye, mu rwego rwo gushimangira ya ntego nziza igihugu cyacu kidutoza, yo kwishakamo ibisubizo

Modeste yamaze impungenge abarerera muri APADERWA ko bagomba gukora iyo bwabaga barinda abana muri iki gihe bagiye kumara biga.

Turimo gukora uko dushoboye dushyira imbaraga mu bwirinzi, dukurikirana niba bubahiriza za ngamba zose zo kwirinda Covid-19, no kureba niba hari aho yateshutse mu kuzubahiriza, tukazimwibutsa. Ibyo tubifashwamo n’itsinda ry’abarimu bakurikirana neza niba buri mwana yambaye neza agapfukamunwa, yaba yakibagiwe , tukamuha ako twateganyije ku ishuri”.

Yongera ati “Ikindi ni ugukurikirana ko abana bakaraba neza bakoresheje amazi meza n’isabuni, gupima no kwandika ibipimo umunyeshuri yagaragaje, mbere yo kwinjira mu kigo buryo bidufasha gukurikirana umunsi ku wunsi uko umwana ahagaze. Ibi ni na byo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga muri iki gihe kidasanzwe cyo kwiga amasomo bijyana no kubarinda Covid-19”.

APADERWA ni shuri ry’ababyeyi ryatangiye mu 2006 ritangira ari i Shuri ry’incuke rifite abanyeshuri 20 kurubu baka bafite ishuri ribanza Kandi ritsinda neza kuko abanyeshuri barangijemo bose babona amabaruwa abemerera kurya mu kiciro cy’isumbuye ndetse bakaba bakomeje kwesa imihigo mu gutsinda mu karere ka Nyarugenge aho bafite umwanya wa 2
Ubuyobizi bwa APEDERWA bwa boneyeho gushimira akarere ka Nyarugenge kubufatanye bwiza kaberetse babizeza gukomeza gukora cyane ndetse kurusha uko byari.bisanzwe

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top