Leta y’u Rwanda ivuga ko yiyemeje kugabanya imyuka igihugu cyohereza mu kirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030
Ibikorwa bitandukanye bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo imyanda yoherezwa mu mazi,ibyuka byoherezwa mukirere ,bigatera ibibazo ibinyabuzima nikiremwa muntu muri rusange
Iterambere ry ‘inganda rikwiye kujyana no kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugirango harengerwe ibimera imigezi ndetse n’ibinyabuzima.
.Ikigo cya REMA gitangaza ko mu kubungabunga ibidukikije hakozwe gahunda y’imyaka itanu ijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Muri iyi gahunda ibidukikije bizakomeza gucengezwa mu zindi nzego (mainstreaming) binyujijwe mu nyigisho no gushyiraho amabwiriza.
Hazanakurikizwa gahunda y’imbaturabukungu y’igihugu ya II mu kubungabunga umutungo kamere n’imihindagurikire y’ibihe bikazitabwaho.
Hashingiwe ku masezerano ya Paris yo mu 2016 yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere ,ibihugu 11 ku isi ubu nibyo bimaze gutangaza umusanzu byiyemeje mu kugabanya ibyo byuka (nationally determined contributions(NDCS)
Imibare iheruka ya 2015 yerekana ko u Rwanda rwohereza mu kirere ibyuka bingana na Toni miliyoni 5,3 za ‘carbon dioxide equivalent’ (tCO2 e).
U Rwanda ruvuga ko “mu bisanzwe byari biteganyijwe ko igipimo cy’iyo myuka kizava kuri miliyoni 5,3 tCO2 e mu 2015 kikagera kuri miliyoni 12.1 tCO2 e mu 2030”.
Ibi bigaterwa n’ubwiyongere bw’imyuka ikomoka ku ikoreshwa ry’ibitoro mu bikorwa bibyara ingufu, ubwikorezi mu mihanda n’irindi koreshwa ry’ingufu nk’uko minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda ibivuga.
Mu ntego z ‘icyerekezo 2050 biteganijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rikaba iterambere ryihaganira imihindagurikire
y’ibihe.
Mu nama y’i Paris ya 2016 ibihugu by’isi byiyemej kugera ku kugabanya kwiyongera k’ubushyuhe bw’isi ntiburenge degree celicius imwe n’igice (1,5 °C) .Andorra, Chile, Suriname, Moldova, Norvège, Ubuyapani, Ukraine, New Zealand, u Rwanda, Singapore, Ibirwa bya Marshall nibyo bihugu ubu bimaze gutanga umusanzu mu kugabanya ibyo byuka nk’uko bivugwa n’urubuga Climate Watch rutanga amakuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere
Carine Kayitesi
umwezi.rw


Dr. Boaz Muyuku Kagabika
January 25, 2022 at 8:04 pm
Murakoze Carine gutanza iyi nkuru.
Green Gucumbi nimwe muburyo bw’umusanzu w’u Rwanda mukugabanye ibihumanya ikirere(nationally determined contributions).Harimo nu kugabanya imyuka iva muganda ni ibinyabiziga (cfr. contrôle technique…).