Mukarere ka Rwamagana intara y’iburasirazuba Hari gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurengera abana babakobwa baterwa inda zitateganyijwe batarageza imyaka y’ubukure, umunsi wabereye mu murenge wa Fumbwe umwe mu mirenge igize akarere ka Rwamagana ku wa 14 Nzeri 2021.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Gasana Emmanuel

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Gasana Emmanuel yabwiye abari aho ko buri wese agomba kugira uruhare rufatika mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana.  Yaba umubyeyi, umuyobozi, umwarimu, uwikorera ku giti cye, abanyamakuru n’abandi.

Mu magambo ye yagize  ati ”  Buri wese afite uburenganzira  bungana,amahirwe angana, abaturage bose bagomba kugira umutekano n’imibereho myiza. Nta kuntu rero abana barerwa aribo batakwitabwaho. Ni inshingano zacu Twese dufatanye gutegura abana.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne,   yagize ati” Twafashe gahunda yo gufatanya twese kugirango turengere umwana. Iyi gahunda TUJYANEMO rero irakorwa hose mu masoko, ndetse no mu bikorwa bitandukanye, kuko umwana niwe ugize umuryango avukamo.

Umuryango Empower Rwanda   akaba ari umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa. Mu bikorwa uyu muryango uri kwibandaho muri aka karere ka Rwamagana,ni  uguharanira ko abana batewe inda zidateganyijwe, batavutswa amahirwe yabo ndetse n’uburenganzira bwabo.  Uyu muryango wigisha aba bana b’abakobwa, ndetse ukanafasha ababyeyi b’aba bana kwiyakira ndetse no guha abana babo umudendezo bahoranye bataratwita.  Uyu muryango kandi ukorere ubuvugizi abana bahohotewe kugira ngo babone ubutabera.

umwe mu bangavu wahohotewe ubu  aba Ari umubyeyi   afite umwana ufite umwaka n’amezi atatu, ashimira ko bamwitayeho yaba we n’umwana we ndetse agahamya ko ubu afite icyizere cy’ejo hazaza ndetse ahamya ko ashaka kuzaba umuntu ukomeye mu buzima been burimbere.

Agaragaza ko bikimara kumenyekana ko atwite bitamworoheye kuko ari abajyanama b’ubuzima bamujyanye ku musuzumisha, nyuma basanga aratwite urugendo rutamworoheye  yari umwana w’impfura iwabo biba ibihe bikomeye ku babyeyi be bombi

Ariko yakomeje avuga ko nyina yaje kumwumva akajya amujyana kumusuzumisha , hamwe n’ubuyobozi bose bakomeje kumwitaho, kugeza igihe yabyaye umwana muzima nawe ameze neza. Ubu nize imyuga y’ubumenyi ngiro. Ubu nfite imashini ndakora nkiteza imbere nkafasha Ni wacu nkanarera umwana wajye neza

Umurenge wa Fumbwe ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana ahagaragara abana b’abakobwa batewe inda zidateganyijwe batari bacye, bikaba biri no mu byatumye umushinga Empower Rwanda uza kuhakorera ngo ubafashe unarengere abo banaba bajye ndabona ubutabera

Carine Kayitesi

umwezi.rw