ubwo yagezaga indahiro ye ku bitabiriye umuhango w’ irahira n’ihererekanyabubasha kuri uyu wa 22 ugushyingo 2021 Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith yijeje abatuye akarere ka Rulindo ko agiye guharanira impinduka mu mibereho yabo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere ukaba wabereye ku ishuri rikuru rya IPRC Tumba ukaba wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Madamu Iness Mpambara wari umushyitsi mukuru akaba Ari nawe ureberera akarere ka Rulindo.
Abitabiriye uyu muhango bagaragarijwe ibyo Akarere kagezeho n’ibitaragezweho muri Manda ishize Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe akaba yasabye umusimbiye kuzashyiramo imbaraga kugira ngo bibashe kugerwaho afatanyije na komite bagiye gukorana.
mu bibazo by’ingutu byagaragajwe harimo ikibazo cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage aho Akarere kakiri kuri 50% , igwingira ry’abana, ihohoterwa aho Akarere ka Rulindo Kari mu turere twa Mbere ku bijyanye n’ihohoterwa, ikibazo cy’agakiriro ka Base ndetse n’igishanga cya Muyanza, ingamba ku bijyanye n’ibiza n’ibindi.
mu ijambo rye umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith yavuze ko bagiye gukora isesengura ryimbitse kugira ngo barebe uko ibi bibazo byose byashakirwa umuti.
Ati” tugiye kwicara dukore isesengura ryimbitse turebe aho ibigomba gukorwa bigeze n’igihe bigomba kuba byarangiriye hanyuma dufate ingamba.”
yashoje avuga ko icyo bashyize imbere we na Komite bagiye gukora Ari icyahindura imibereho y’umuturage kikayigira myiza kurushaho.
yashimiye Kandi Komite icyuye igihe ndetse n’abandi ayobozi bayoboye Akarere ka Rulindo ko bazirikana uruhare rwabo Kandi bakanaruha agacuro asoza avuga ko bazakomeza kuba abajyanama b’Akarere.
umuyobozi ucyuye igihe Kayiranga, mu muhango w’irahira n’ihererekanya bubasha n’umusimbuye ,yagarutse kubyo bagezeho ndetse ni mirongo migari y’ibyo bateganyaga gukora ariko batabashije kugereho
Yagizati”ubuzima bwa karere ni bugali ariko twashyize imbaraga mu mibereho myiza n’ubukungu bya batuye ndetse nabagenda Rulindo aho twubatse iminda , dutunganya igishanga cya Muyanza aho ubu abaturage bafite uburyo bwo guhinga batagendeye ku kirere kuko bafite uburyo bwo kuhira bugezwe ,amazi nayo ari ku kigero cya 90% amashanyarazi ageze kuri 50% ,imirenge yose ya karere ifite ibigo nderebuzima ndetse twubatse inzu zo kubyariramo (Maternity) twacyemuye ibibazo bibagamiye Abaturage aho twubakiye amacumbi abatayafiye , dutanga inkunga y’ingoboka kubatishoye,twabaka ibigo by’amashuri .
Avuga ku cyorezo cya COVID-19 yavuze ko bahuye n’ibihe bidasanzwe kuko cyaje gitunguranye Kandi kigahungabanya ubukungu ndetse cy’igatwara ubuzima bw’abaturage .gusa ashimira abaturage imyitwarire bagaragaje bashyira imbaraga mu gukumira ndetse no kurinda ubuzima bwabo bubahiriza amabwiriza uko yagiye ashyirwaho n’inzego zibifite mu nshingano .
Yasoje yifuriza umusimbuye imirimo myiza Kandi anamusaba ubufatanye n’abaturage na comite bagiye kugukorana
Madamu Iness Mpambara Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mu shyitsi mukuru yashyimiye abayobozi bacyuye igihe kuruhare bagize mu guteza imbere Akarere ka Rulindo ,anifuriza imirimo myiza abayobozi bashya ,Abasaba gukomereza aho bagenzi babo bagereje ndetse bagaharanira ko Rulindo yahora ku i songa begera Kandi bakumva ibibazo bya baturage.
umwezi.rw



